Ha mbere hari umuraperi waririmbye ati; "Bizaba bimeze bite ku munsi w’Uwiteka, bizaba ari ibicika ku munsi w’urubanza". Ni indirimbo yanejeje bamwe abandi baratitira bitewe no kwibaza aho bazarigitira bitewe n’ibibi bakora.
Charles Bihozagara kuri ubu yasohoye indirimbo yitwa "Siku ya Furaha" cyangwa se "Umunsi w’ibyishimo" ikaba ivuga ku munsi w’Imperuka ubwo umwami Yesu Kristo azahagarara ku bicu.
Ubwo yari kuri microphone za Paradise yagize ati: "Iyi ndirimbo Siku Ya Furaha ni indirimbo ivuga ku munsi w’umunezero abera bategereje ubwo umwami Wacu azahagarara ku bicu tugaherako tukamusanganira tukibanira nawe iteka rwose".
Ni umwe mu bantu bake muri iyi minsi usanga badatinya kuririmba ku butumwa buganisha kuri uriya munsi w’amateka. Kuko usanga hari abantu bakerensa ubutumwa bwiza bakavuga bati "Yesu ntabwo azaza".
Hari n’abandi bumva uwo munsi bagatitira amaguru bitewe no gutekereza aho bazakwirwa ubwo Kristo azaba agarutse bitewe n’Imirimo y’umwijima biberamo bagatinya kuzajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku.
Nyamara iyi ndirimbo ya Charles ikubiyemo ubutumwa bwafasha buri muntu wese kubona umwifato azifata ubwo Kristo agarutse. Ni indirimbo nziza itanga igisubizo ku bantu bakiri mu mwijima.
Ni indirimbo ikumbuza abera kuzabana na Kristo Yesu, ni indirimbo yafasha abari mu nyanja y’umwijima kwakira Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza ndetse ikaba igisobanuro cy’ibyiza byo mu gihugu cyo mu ijuru. Ni indirimbo ya 2 asohoye dore ko yabanje gushyira hanze iyitwa "Mpuye na Yesu" yasohotse le 14/04/2023.
Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye n’umwe mu bakunzi ba Gospel utarashatse kwivuga izina yatangaje ko akomeje gufashwa n’indirimbo z’uyu muramyi umaze igihe kitari kinini muri Gospel.
Bamwe mubakunzi b’uyu muririmbyi bakaba bakomeje kugaragaza ko batangajwe cyane n’ubuhanga bw’uyu muramyi babinyujije Kuri YouTube ahatangirwa ibitekerezo.
Indirimbo yahereyeho ariyo "Mpuye na Yesu" yabaye nka wa Mwana uvuka akizanira ibihembo dore ko yahise ikundwa bikomeye imuharurira inzira.
Yagize ati: "Iyi ndirimbo ya mbere ivuga neza neza uko byagenze mu buzima bwanjye ubwo nahuraga n’umwami Yesu, rero nashatse gusangiza abantu ubutumwa bwiza bw’agakiza ka Yesu yaduhaye ku ubuntu bwe, ni nayo ntego ni ukuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo nk’uko impano yampaye iri nkabugeza ku impera z’isi".
Uyu muramyi yatangiye kuririmba uhereye mu buto bwe dore ko yisanze aririmba muri korali y’abana. Yakoraga uyu murimo abikunze nk’utegereje ingororano.
Ubwo yari mu mashuli yisumbuye muri ya myaka benshi baba bashishikajwe no gutereta, kubyina ingwatira no kunywa agasembuye, we yahisemo kwisegura amaboko ya Kristo yiyemeza kuririmba indirimbo z’amashimwe no kunesha ubwo yaririmbaga mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (Worship team).
Ni umwe mu baramyi nyabaramyi baramya kiramyi dore ko ari umuyobozi w’indirimbo. Ibyo byatumye Imana n’abantu beza bayo bakomeza kumugirira icyizere ndetse aza kurobanurirwa kuba umuyobozi w’indirimbo muri Glory of God worship team yo ku rusengero asengeramo mu itorero ryitwa (Beth Ammi Christian Fellowship Church).
Nyuma yaje gukomereza mu itsinda Kingdom Of God Ministry ryamenyekanye mu ndirimbo nka "Nzamuhimbaza", "Sinzava aho uri".
Ni itsinda ribarizwamo abandi baramyi benshi barimo Shalon Gatete, Ngaga Michel, Divine Nyinawumuntu, Tony n’abandi. Ryamubereye umugisha ndetse n’umuryango dore ko naho yomatanye no kuba umwe mu bayobizi b’indirimbo.
Abajijwe icyo ateganya nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ye ya kabiri, yavuze ko adateganya kwicisha abakunzi be irungu akaba yiteguye gukomeza gusohora izindi ndirimbo na cyane ko afite nyinshi asaba abakunzi be kumuba hafi.
Ni umwe mu baramyi nyabaramyi baramya kiramyi
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA Y’UYU MURAMYI W’IGITANGAZA