× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosebabireba yahishuye ko hari ibyaha yakoze yohejwe n’Abapasiteri anashimira abamuzamuye mu muziki

Category: Testimonies  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Bosebabireba yahishuye ko hari ibyaha yakoze yohejwe n'Abapasiteri anashimira abamuzamuye mu muziki

Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko kugira ngo ahagarikwe imyaka hafi itandatu yabitewe n’ibyaha bibiri yakoze yohejwe n’abapasiteri.

Ni mu kiganiro yise Utuntu n’Utundi kizajya kinyura ku muyoboro we asobanura byinshi yanyuzemo, aho yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu gihe yamaze yarahagaritswe n’Itorero rya ADEPR aregwa ibyaha birimo ubusinzi n’ubusambanyi.

Mu kinaniro cya mbere yashyize ku muyoboro we agaruka kuri ibi byaha byatumye akurwa mu itorero, yabitanzeho umucyo, abisabira imbabazi, gusa anenga abashumba babimujyanyemo.

Yahereye ku bisindisha, agaragaza ko hari ubwo yajyaga kubwiriza ahantu, kuharirimbira, abashumba bakamunywesha inzoga babanje kumwereka ko nta cyo bitwaye kandi ko Bibiliya itabiciraho iteka.

Agira ati: “Wari uzi ko nanyweye inzoga bwa mbere nzinyweshejwe n’abapasiteri? Abo nitaga abashumba? Nkagenda ngiye kuririmba kuko yabaga yantumiye, kuko hari ibyo twabaga twavuganye ko hari ibyo ari bumpe, kwa kundi mwabaga mwavuganye ati ‘ngwino tunasangire,’ wajya kubona ukabona atumije nk’igicupa cya Konyagi (inzoga isindisha, liquor)? Ibyo se wari ubizi?”

Yakomeje avuga ko umutima wamusimbukaga, ariko bakamwereka ko nta cyo bitwaye, bakazimumenyereza bazivangamo n’udufanta. Yagize ati: “Nahitaga numva n’umutima unsimbutse kuko bamvangiragamo n’udufanta.

Bansomeraga ibyanditswe byinshi bigaragaza ko kunywa inzoga nta cyo bitwaye, ariko wowe babibwira ndagira ngo nkubwire ko uzazinywa zikakwandagaza. Zizagusebya, zikuzane kuvuga nk’ibi mvuga niba uzabona imbaraga.”

Theo yashimiye abapasiteri bamuzamuye mu muziki, ariko anenga yivuye inyuma abo bose bamunywesheje inzoga, bamwe bakaba bakomeza no kumuvuga nabi.

Yahereye ku bo ashima agira ati: “Bashumba, bapasiteri muri inshuti zange. Hari abashumba benshi ntaravuga amazina, bamfashije kuzamuka muri uyu muziki. Abantu bari abayobozi b’ibyumba bakazamuka bakaba abashumba bakaba intumwa z’Imana (apostles), bamfashe amaboko, mwarakoze. Hari abamfashe ntazwi nsa nabi, baramfasha, bampa amafaranga yo gukoresha indirimbo, abo ndabashimira nzanabavuga mu mazina.”

Yakomeje anenga bandi ati: “Ariko hari n’abandi barimo n’abapfuye, banywesheje inzoga, bambwira ko nta kibazo kiri mu kuzinywa, bamwe babona maze gusinda bakansiga mu kabari kuko ntari nshoboye gutaha.

Muriruka muransiga, nsigara mu kabari nkuramo imyenda, umugore wange baramuhamagara atazi n’aho ndi, ni yo mpamvu ntashobora guhakana. Izo nsengero sinzishyigikiye, bazifunge. Nazaga ndi umuririmbyi, mukansiga ndi umusinzi.”

Si ubusinzi gusa bamujyanyemo, kuko aba bapasiteri bamujyanye no mu busambanyi, kandi bahera ku bo mu itorero bafite n’inshingano. Yabisobanuye ati: “Iyo mvuze ngo narabyaye, ngo narasambanye, hari abantu ntari buvuge.

Hari aho najyaga kubwiriza, umushumba akambwira ati uriya mukozi w’itorero, umudiyakoni, nta mugabo agira umbwire mugupangire. None se si mwe mwanyigishije uburaya? None muragaruka mukamvuga nabi?”
Icyaha cy’ubusambanyi ntagihakana, gusa mu buhamya bwe agaragaza ko byose byabayeho agafatwa nk’ikizira, hari abandi b’abapasiteri babaga babiri inyuma.

Ashimira abamureze kuko batumye atera intambwe akihana. Yagize ati: “Nkaza nkemera ngo hari abana nabyaye, kubera yuko hari n’abagore cyangwa abakobwa bari baraje kubivuga, kundega? Ndetse narabashimiye abo bantu babivuze kuko bamaze ubwoba.

Iyo babivuga hakiri kare sinari gutinda muri ibyo bintu, ariko kutabivuga kwange no kutabivuga kwabo tugakomeza gukwepa abantu n’Imana, usibye ko Imana yo yari yaratwiboneye, byageze aho birasandara hanyuma nange mboneraho ndaza ndabyemera.”

Avuga kuri ibi byaha yaregwaga byatumye ahagarikwa kuva mu wa 2018 kugera mu wa 2023, yanavuze ko hari abapasiteri bamubujije kwatura ngo avuge ku byo yakoze, ariko we akabanenga cyane kuko guhishira ibyaha ntubivuge abifata nk’icyaha gikomeye.

Ikiganiro Utuntu n’Utundi cya Theo kizakomeza kunyura ku muyoboro we, kandi kizaba kirimo n’ubundi buhamya bwo kuva amenye ubwenge kugera ubu.

Theo Bosebabireba yarihannye kandi ubu ashimira Imana yo yakomeje kumukunda mu bihe byose yanyuzemo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.