Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasakaye ifoto ya Rev Alain Numa arimo gusangira ifunguro rya ku manywa n’abanyeshuri. Yagaragaye ameze nk’uwaryohewe cyane.
Ni ifoto uyu mupasiteri yasangije abamukurikira kuri X. Yanditse ati: "Si ukwitanga gusa, ni ugufatanya kubaka u Rwanda. Amasaha yanjye 8 y’akazi ndi gukorana n’abaturage [community] afite icyo asobanuye kurusha gutanga gusa #Iminsi21YaYelloCare #DusangireIfunguro".
Mu butumwa bwe buri mu Cyongereza yagize ati: "Beyond volunteering, spending my 8 working hours in the community isn’t just about giving back,it’s about building my country🇷🇼 #21DaysOfYelloCare #DusangireLunch @MTNRwanda".
Paradise yamenye ko byari muri gahunda ya "Dusangire Lunch" ubwo MTN yari yifatnyije n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Bukure mu karere ka Gicumbi. MTN ikomeje gushishikariza abanyarwanda bose gusangira ifunguro rya ku manywa n’abanyeshuri, batanga ubufasha ku bana badafite ubushobozi bwo kurya ku ishuri.
Rev Alain Numa ni umupasiteri mu Itorero Itorero ashumbye rya Guerison des ames riyoborwa na Apotre Serukiza Sosthene. Ni umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda amazemo imyaka myinshi cyane. Ni Umuyobozi wa All Gospel Today ihurizahamwe abahanzi ba Gospel, abanyamakuru, abapasiteri, abavugabutumwa n’abandi bavuga rikijyana muri Gospel.
Rev Alain Numa