× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yavuye muri korali kubera ikigare, yishora mu busambanyi, yibuka kwiga ku munsi w’isoko, none yatsinzwe icya Leta

Category: Education  »  August 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yavuye muri korali kubera ikigare, yishora mu busambanyi, yibuka kwiga ku munsi w'isoko, none yatsinzwe icya Leta

Mu gitabo cy’Imigani 1:10 hagira hati"Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere."

Umunyarwanda we yaravuze ati: "Iyo mbimenya yari ijambo". Ubanza uyu mwana tugiye kubabwira we ataributse gusoma ririya jambo rya Nyir’ijambo, cyangwa se ngo yibuke ibya Solange umwana w’ikinege umwe Abadive baririmbye!! Nka Paradise, reka twihute bidashirira.

Umwe mu bakobwa utuye mu mujyi wa Kigali akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nyuma yo gusoma inkuru kuri Paradise.rw ivuga kuri bimwe mu bikorwa bibera mu bigo by’amashuli birimo gukaranga akanyobwa, kwinjirira n’ibindi, nawe yahisemo kubishimangira.

Gusa yagaragaje na bimwe mu bikorwa bindi bishobora kwangiza ejo hazaza h’abanyeshuli. Yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho agamije guha impanuro abandi bana bigaga inyuma ye ndetse n’ababyeyi.

Uyu mukobwa wifuje ko amazina ye adashyirwa ahagarahara, yagize ati: "Bakunzi ba Paradise muraho? Nitwa Solange (Izina ryifashishijwe), navukiye mu muryango w’abana b’Imana dore ko ariko nabibonaga.

Twatojwe gusenga tukiri batoya, naririmbye muri korali kuva ku myaka ine kugeza mu gihembwe cya 1 cy’umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye". Yakomeje agira ati: "Mu myigire yanjye nari umuhanga ku rwego rukomeye nza gutsinda ikizamini cya leta banyohereza ku kigo cyiza aho nagombaga kwiga mba mu kigo. Gusa kubera uburwayi nagiraga, ababyeyi bahisemo kunshakira ikigo cya Prive kugira ngo nige ntaha mu rugo.

Ntabatindiye, mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbiye nari umuhanga nkaba uwa 1 nkarusha uwa 2 nibura amanota 10% ni nako nasoje umwaka mfite amanota 89%. Mu wa 2 nabwo igihembwe cya 1 nagisoje mfite amanota 85% ndi uwa 1.

Mu gihembwe cya 2 ku kigo haje abana batutu b’abakobwa ndetse n’abahungu 3 baturutse ku bindi bigo, mu by’ukuri bari abana beza ku isura hamwe buri wese yifuzaga kugendana nabo cyangwa gusuhuzanya nabo.

Nagize umugisha (cyangwa se umuvumo) barankunda dutangira kugendana ubwo hinjiramo undi muhungu wakiniraga ikipe y’ikigo.

Solange akomeza agira ati: "Ubwo twahise twiremamo itsinda ry’abantu bane bagendana, abandi bakajya batwita B4Band (cyangwa se Beauty 4 Band) bivuze itsinda ry’abakobwa 4 beza) ubwo twaje kwisunga ba bahungu bane ubundi amabi atangira ubwo.

Ntababeshye mu minsi mikeya nari maze guhinduka ishitani! Nyuma y’uko abakobwa banyumvishije ko ndi umukobwa mwiza ngomba guhindura imyitwarire nkambara neza. Ibya korali nahise mbishingukamo dore ko umwanya wa repetition nahise nywusimbuza umwanya wo kuryoshya, akenshi twasozaga amasomo nkatahana na ba bana tukajya kwinezeza.

Naje kwiga kunywa inzoga mbyigishijwe na ba bakobwa, dore ko twajyaga dusohokana na ba bahungu. Twatangiye gukwepa amasomo tukajya kuryoshya mu nzu zabagamo abasore babiri muri bane, dore ko umwe yakomokaga muri Tanzania yibana.

Naje kwiga ubusambanyi icyaha natinyaga kubi, nza kwisanga ndi mu bantu bababaza Imana birenze akagero. Naje kwisanga ndi umusinzi ruharwa kurenza abo twagendanaga. Twajyaga turema ibirori bikabera mu nzu za ba basore, tukarya, tugasambana, kugeza ubwo twize Ibyitwa (Group sex) ngize isoni zo kubivuga mu kinyarwanda."

Solange akomeza agira ati: "Gusa twari tuzi kwiyorobeka twasoza amabi tukambara imyenda nk’iy’abarokore tugataha". Mu gihe gitoya avuga ko yatangiye gusubira inyuma no gutsindwa bikabije.

Ati "Ubuyobozi bw’ikigo bwaje kumenya ikigare twagenderagamo batangira kungira inama ariko bifata ubusa". Mu gahinda kenshi Solange yagize ati: "Nasoje umwaka wa 2 mfite amanota 65% bitewe n’uko mu gihembwe cya 1 nari natsinze ariko mu cya 3 nari mfite 57%.

Umwaka wa 2 usojwe ababyeyi batumyeho abana basubiye inyuma n’abadafite icya 2 biza kuba ngombwa ko nisanga muri abo bana. Naje kwigira inama yo kujya mbeshya ababyeyi ko mva ku ishuli nkahitira ku rusengero. Ibyo byatumye ubwo abarimu bavugaga amabi nkora ababyeyi babafata nk’abambeshyera dore ko nirijije cyane nkanavuga ko banyanga."

Yakomeje iyo mico mibi arahatwika karahava we na ba banyeshuli. Bageze mu mwaka wa 3 byarushijeho atangira kubona amanota 30% ndetse na 23% . Kimwe mu bintu yibuka akagira agahinda ni uburyo nijoro yarasigaye abeshya iwabo ko yagiye gusenga kumbi yigiriye gusura abasore biganaga muri Geto.

Si ibyo gusa kuko hari n’ubwo yabyukaga iwabo basinziriye agakingura akajya gusura abo basore akagaruka butaracya. Ibyo byatumaga ahorana ibitotsi mu ishuli.

Yagiye gukora ikizamini cya leta, akora atazi ibyo arimo murabyumva. Kuwa 27/08/2024, ubwo NESA yasohoraga amanota, yisanze ariwe wabaye uwa nyuma ku kigo dore ko yasanze afite amanota 7/54. Nyamara ikbabaje, mu kigare yagenderagamo uwagize makeya yagize 29/54. Amakuru yaje guhabwa na bamwe mu nshuti ze avuga ko abo bagendanaga bo bigaga nijoro.

Uyu mukobwa yasoje ikiganiro asaba ababyeyi kuba maso bagakurikirana abana babo bakirinda kubafata nk’abere by’umwihariko mu gihe abarezi bababwiye amakosa abana babo bakora.

Solange yagiriye abanyeshuli inama yo kwirinda kugendera mu bigare kuko bisenya, dore ko byamugize imbata y’ubusinzi n’ubusambanyi agatsindwa ikizamini cya Leta.

Ubu tuvugana akaba yibaza ukuntu azajya gusibira aho yigaga kubera uburyo yasuzuguragamo abarimu n’abanyeshuli. Gusa, ahamya ko aramutse agize andi mahirwe atayatera inyoni, dore ko kuri ubu mu rugo iwabo yahindutse iciro ry’imigani.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mbega story iteye agahinda!!! Paradise dukomeje kubashimira.Obededomu Frodouard ukomeje kutwemeza.Iyi story iziye igihe,hari abana benshi batsindwa muri ubu buryo ataruko Ari abaswa ahubwo bitewe n’ibigare bikarangira babaye ibigande .Ababyeyi bakwiye kubimenya bakabera maso abana babo.

Cyanditswe na: Niyonkuru Providence  »   Kuwa 30/08/2024 06:12

burya ikosa iyo urimenye knd ukaryemera urarikosora. kurikosora kwiza rero ni ugucika kubyarikujyanagamo byose ugacika ku nzira wanyuragamo igaharanira kongera kubaka ikizere mu bantu kuko baba barakigutakarije (nubwo bisaba imbaraga zirenze).
ca bugufi usabe imbabazi Imana, ababyeyi bawe, abavandimwe bawe, abarezi bawe, maze uce ukubiri ninzira mbi wanyuzemo.
naho gusubira ku ishuri, saba ababyeyi andi mahirwe ukosore amakosa wakoze uzubire ku ishuri wife ushyizeho umwete umwaka utaha uzaba wishimira intsinzi

Cyanditswe na: Xxxx  »   Kuwa 29/08/2024 19:16