Umuramyi Antoinette Rehema uzwi ku izina rya Lucky akaba yarakoranye na Gaby Kamanzi indirimbo bise "Ushyizwe hejuru", kuri ubu yashyize hanze indirimbo"Kuboroga", yari itegerejwe cyane na benshi nyuma yo kubona iri zina.
Ubwo uyu muramyi yasohoraga integuza y’iyi ndirimbo, benshi babonye izina "Kuboroga" bagira amatsiko yo kumenya niba izaba ivuga ku kuboroga ku bw’ibibazo cyangwa se ari ku bw’amarira y’ibyishimo nk’uko Danny Mutabazi yabiririmbye. Wasangaga mu ma group atandukanye ayivugaho mu buryo butandukanye.
Amaherezo y’inzira ni mu nzu! Kuri ubu iyi ndirimbo yageze hanze ndetse ku ikubitiro yacuranzwe n’umunyamakuru Frank Mario wa Radio O wari uri mu kiganiro.
Yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel bakomeje guhamagara ku bwinshi bavuga ko iyi ari imwe mu ndirimbo nziza kandi zirimo Mwuka wera bigendanye n’ubutumwa abenshi batinya gutanga ngo batiteranya ndetse basabira uyu mubyeyi umugisha.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, umuramyi Antoinette Rehema ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo yagize ati: "Iyi ni indirimbo ikozwe mu buryo butangaje kuko nari maze igihe kingana n’imyaka irenga itatu nta ndirimbo nkora ku bw’impamvu zitandukanye".
Yongeyeho ati: "Ubutumwa mbazaniye mu ndirimbo "Kuboroga" nabuhawe cyera cyane!! Sinamenya ko ngomba kubuvuga hanyuma muri Covid-19 buragaruka ndabisengera nkumva ntibumva mu mutima!!"
Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa 2 "nkora impanuka y’imodoka yatumye ndyama amezi 8 mu rugo! Narigaga mbura ukwezi kumwe ngo mbone diplôme mpita nkora impanuka birahagarara!!!"
Yongeyeho ati: "Muri icyo gihe cya njyenyine niho Mwuka wera yarushijeho kumpa aya magambo aboneka muri Yeremiya 9: 13-19 hanyuma nagiranye ubusabane bwimbitse n’Imana maze korohera ngira urugendo aho nerekeje mpahurira n’izindi ngorane aho nahamiririjwe ko ngomba gutanga iyi message noneho mpitamo guhita nkora iyi ndirimbo nahaye izina "Kuboroga".
"Kuko ibizira byimikiwe ahera h’Imana ubupfu bukaba ari bwo bunejeje abitwaga abakozi b’Imana bikabatera ko nta gitinyiro cy’Uwiteka kikibarangwaho!!! Umwanzi yanyaze byinshi mu Itorero ry’Imana ndahamagarira abantu ngo muze dusane urufatiro rw’abera".
Rero nk’uko Ijambo ryavuze mpamagaye abagore b’abahanga, abagore bazi Kuboroga, baze dufatanye kuborogera Itorero ry’Imana.
Antoinette Lucky Rehema yatangaje ko yatangiye iyi operation yise "Kuboroga" akaba asaba umuntu wese wumva afitiye umutwaro umurimo w’Imana kumufasha kuborogera itorero.
Gusa yatangaje ko ari umushinga amaranye igihe n’ubwo yatinze kuwushyira mu bikorwa. Yagize ati: "Nkimara kwemera kuyikora niyemeje no gutangira umurimo wo kuborogera itorero ry’Imana ubishaka wese yaza tugafatanya nubwo twaba tutarahura ariko mu mwuka tuba turi kumwe."
Hari aho iyi ndirimbo igira iti"Mutebuke tuboroge, Dutakambe kubw’itorerooooo. Mutebuke tuboroge dore ryabaye itongooooooo. Mutebuke tuboroge wenda amarira yacu Umwami Imana yayumvaaaaaaaaaaaaaaa.
Uwiteka Imana nawe niko kuvuga ati "Kuko baretse amategeko nabashyize imbere bakanga kumvira no gukurikiza ijwi ryanjye. Ahubwo bayobejwe n’imitima yab’inangiye n’ibigirwamana bya Bayari.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "KUBOROGA" YA REHEMA
Umuramyi Antoinette Rehema aragusaba kumushyigikira mu kuborogera Itorero