Kalimpinya Queen, Umunyarwandakazi rukumbi wagaragaye mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka, nubwo yitwaye neza muri Huye Rally, yagaragaje ko akinisha imodoka itari ku rwego aboneraho gusaba ubufasha kugira ngo arusheho gutera imbere.
Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE ducyesha iyi nkuru nyuma yo kwitwara neza muri Huye Rally 2023, isiganwa ry’imodoka ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize hagati ya tariki ya 24 n’iya 26 Werurwe.
Kalimpinya ni we Munyarwanda wenyine wabashije gusoza isiganwa mu gihe abandi batatu barimo Yoto Fabrice, Gakwaya Jean Claude na Kanangire Christian batabashije gusoza isiganwa.
Uyu mukobwa washoje ku mwanya wa gatatu, yavuze ko nubwo yitwaye neza ariko afite imbogamizi y’imodoka itari ku rwego rwiza.
Ati “Harimo imbogamizi y’ubushobozi no kumenyera imodoka n’umuvuduko wayo. Ikipe yanjye dufite Subaru Impreza GC8 idafite Turbo [ifasha imodoka kugira imbaraga], ni imodoka ikiri hasi ugereranyije n’andi mamodoka ajya muri Africa Rally Championship.”
Icyakora nubwo afite imodoka itari ku rwego rwiza, ahamya ko yizeye ko ubutaha azaba yabonye abaterankunga bamufasha kubona iri ku rwego rw’amarushanwa mpuzamahanga.
Ati “Ni umukino uhenze ariko ngira Imana ko ndi mu Rwanda rushyigikira abari n’abategarugori, nizeye ko mu marushanwa ataha nzabona ubufasha nkabona abantu badushyigikira kurushaho.”
Huye Rally 2023 yabaye irushanwa rya kabiri Queen Kalimpinya yitabiriye nk’umushoferi cyane ko yari amaze igihe akina ariko ari umushoferi wungirije.
Isiganwa rya mbere yitabiriye atwaye imodoka ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, aho atabashije gusoza kuko imodoka yamutengushye hasigaye uduce tubiri gusa muri 12 twakinwe icyo gihe.
Kalimpinya Queen yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu 2017 ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry’Igisonga cya Gatatu. Paradise.rw ifite amakuru ko ari umukobwa ugendera ku ndanggaciro za Gikristo, akaba asengera muri Noble Family Church.
Umukino wo gusiganwa mu modoka urahenze
Mu bakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, ufite imodoka ihenze ari Giancarlo Davite ukinisha Mitsubishi Lancer Evo 10 ubu ihagaze hagati y’ibihumbi 80$ n’ibihumbi 100$.
Gakwaya Jean Claude akinisha Subaru Impreza yaguze ibihumbi 40$ mu 2013 mu gihe Yoto Fabrice na Kanangire Christian bakinisha Subaru Impreza zihagaze ibihumbi 10$.
Imodoka Kalimpinya Queen yakinishije muri Huye Rally 2023, yo ihagaze 8000$.
Umwe mu bamenyereye gukina aya masiganwa y’imodoka mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko Kalimpinya aramutse abonye imodoka y’ibihumbi 20$ yamufasha, ariko nanone hari ibindi biba bikenewe.
Yavuze ko kugira imodoka ari kimwe, ariko umuntu aba akeneye andi mafaranga ari hagati ya 5000$ na 9000$ yo kwitabira amasiganwa atandukanye mu mwaka wose, harimo no kuyikoresha mu gihe yaba yagize ikibazo.
Kuri ubu, Kalimpinya akinisha imodoka yashyizwemo lisansi mu gihe amavuta meza agenewe amasiganwa ari ’Avgas’ aho litiro 200 zigura 1000$.
Harimo kandi no kuba umuntu aba asabwa guhindura ibintu bitandukanye nk’amapine adashobora gukinishwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu kandi rimwe rikaba rigura 370$.
Queen Kalimpinya afashwa na Yoto Fabrice [yanashimiye amaze kuba uwa gatatu muri Huye Rally] mu kumwigisha ndetse batewe inkunga ya litiro 1500 za lisansi na ENGEN kugira ngo zijye zibafasha mu myitozo.
Queen Kalimpinya yavuze ko imodoka ya Subaru Empreza GC8 idafite Tourbo atwara, itari ku rwego rw’amarushanwa mpuzamahanga
Src: IGIHE.com