× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Icyamamare Billy Graham, umukristo wihaye Imana wari umukinnyi wa Catch yitabye Imana

Category: Sports  »  May 2023 »  Editor

Icyamamare Billy Graham, umukristo wihaye Imana wari umukinnyi wa Catch yitabye Imana

Billy Graham, umukinnyi w’umukristo, wari uzwi cyane muri Catch, yapfuye afite imyaka 79 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.

Binyuze ku rubuga rwa Facebook, byemejwe ko Graham yapfuye. Ni mu mashusho yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu, avuga ko uwahoze ari umukinnyi wa Catch (WWE) yitabye Imana, akaba yari afite uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu bitaro kuva mu Ukuboza gushize.

World Wrestling Entertainment, nayo yashyize ahagaragara itangazo ryo kwibuka, igaragaza akababaro yatewe nu rupfu rwa Graham. WWE yagize ati: "WWE ibabajwe no kumenya ko WWE Hall of Famer" Superstar "Billy Graham yitabye Imana. WWE yihanganishije umuryango wa Graham, inshuti, ndetse n’abafana.”

Eldridge Wayne Coleman ari we Graham yavukiye muri Arizona mu 1943. Yabaye umukinnyi wabigize umwuga mu 1970, akorera muri WWe. Mu gihe yamaze muri WWE, Graham yari azwiho kubaza ibibazo bihangayikinisha abo babaga bahanganye ndetse no kwambara impeta, mu buryo bwaje kuba intandaro kuguhangana na bagenzi be nka Hulk Hogan na Jesse "builder" Ventura.

WWE mu nyandiko yanditse ku bijyanye n’umwuga wa nyakwigendera bagize bati: "Graham yirukanye Bruno Sammartino ku mwanya wa mbere wa Shampiyona ya WWE ku nshuro ya nyuma ku ya 30 Mata 1977. Yakomeje gutwara igihembo amezi hafi 10."

Ati: "Yambaye karuvati-karangi n’ikoti ryuzuye amababa, ’Superstar’ yari ikimenyetso cy’ibintu bizaza, yirata imiterere y’umubiri ucagaguritse, imitsi yari afite yari idasanzwe muri kiriya gihe."

Graham yasezeye mu marushanwa akomeye ya WWE mu myaka ya za 1980, bivugwa ko yagize ibibazo ku buzima bijyanye no gukoresha steroid. Yaje kwinjizwa muri WWE Hall of Fame mu 2004.

Nyuma y’izabukuru, Graham rimwe na rimwe yanenze ibyemezo byafashwe na WWE, nk’icyemezo cy’umuryango cyo gushyira ibintu byinshi bishushanyije kandi by’urugomo muri gahunda zabo mu mpera ya za 90, mu gihe bakunze kwita “behavior Era.”

Graham yamaganye kandi icyemezo cya WWE mu 2011 cyo kwinjiza Abdullah Butcher (izina nyaryo Larry Shreve) mu Nzu yabo y’ibyamamare, yizera ko Shreve avugako yashyize abandi barwanyi mu kaga bitari ngombwa.

Mu mwaka wa 2013, Graham yagize ati: "Mu byukuri, Abdullah ni inyamaswa mu buryo butangaje." Yongeyeho ati: "Njye mbona, ’Butcher’ yahinduye igitabo cye kopi ahinduka umuntu ukekwaho gukwirakwiza indwara ya Hepatite C kubera uburangare bwe ubwo yasomaguraga impeta agakubitisha abandi icyo gimpfusi ”

Muri Werurwe, umugore wa Graham, Valerie, yasobanuye ku rubuga rwa Facebook ko umugabo we yarwanaga n’indwara ikomeye, amaze gutakaza ibiro nka 65,akaba atakinumva ndetse akaba afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe nko kwiheba.

Valerie yongeyeho ko nubwo ibintu bishobora “kuba bibi cyane,” yari azi ko “Uwiteka ari kumwe nabo kandi azaduha amahoro. Ndabashimira amasengesho ahoraho abakunzi bumuryango mudahwema kutugaragariza. ”

Source: CP

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.