× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia: Umuvugabutumwa mu bisigo akaba n’umurinzi w’umuco wiyemeje kuriza abageni

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Umurizabageni Nadia: Umuvugabutumwa mu bisigo akaba n'umurinzi w'umuco wiyemeje kuriza abageni

Yitwa Uwimbabazi Umurerwa Nadia, ariko benshi bamuzi ku izina ry’Umurizabageni, izina ryamwitiriwe bitewe n’uburyo ibisigo bye bituma abageni n’abitabiriye ubukwe barira amarira y’amarangamutima.

Nubwo benshi bibwira ko “Umurizabageni” ari izina ry’umusizi, si ko bimeze. Nadia agira ati: “Ni uko abantu bariraga igihe nabaga nsiga ibisigo mu bukwe. Barambwiye bati ‘uriza abageni’, ni uko byaje.” Nyuma yo kwiyumvamo iyo ndangagaciro, ni ko yabaye “Umurizabageni”, izina ry’ubusizi ryahindutse ikirango cy’urukundo n’amarangamutima.

Uyu mukobwa ubarizwa i Musanze amaze kumenyekana cyane mu buhanzi bw’ubusizi, aho akunze kwandika ibisigo bishingiye ku buzima busanzwe, ibikomereye sosiyete ndetse n’inkuru zishingiye ku bitekerezo by’ababyaye ariko ntibabyare mu mutima.

Umurizabageni Nadia yatangiye ubusizi afite imyaka umunani y’amavuko, abukuramo ubuhanga n’impano idasanzwe yo gukoresha amagambo akiza ibikomere by’abantu benshi. Nubwo azwi cyane mu bisigo mu bukwe, akavuga ibyiza by’abageni n’urukundo rwabo, asanzwe ari n’Umukristo w’Umuporoso, kandi ashoboye no kuririmba gakondo.

Ubu abarizwa muri Label ya Umurage Art, ishami rya Trinity For Support (TFS), aho ari Brand Ambassador w’iyo label nshya ishyize imbere guteza imbere umuco binyuze mu busizi.

Avuga ko TFS yamuhaye amahirwe atagereranywa: ubufatanye, kutishishanya, ubunyangamugayo n’urukundo rw’abavandimwe. Ibyo byose ni byo bimukomeza, nubwo hari byinshi bitaramugeraho birimo kumenyekana ku rwego yifuza no kugira amahirwe yo guhabwa umwanya mu biganiro bitandukanye ngo agaragaze ubuhanga bwe.

Kimwe mu bisigo bye bizwi cyane kandi bisohotse vuba ni icyitwa “Data, Nzira Iki?” Si igisigo gisanzwe. Ni ijwi ry’umwana wahuye n’icuraburindi, urira mu rukerera, yibaza impamvu yavutse ariko akabaho atagira uwo yita se. Ni ijwi ry’Umurizabageni Nadia, umusizi w’amarangamutima, wuzuye amagambo acukumbuye.

"Data Nzira Iki?" ni urugero rw’amarira y’imbere adasohoka

Nubwo Umurizabageni azwi cyane mu gusobanura urukundo rw’abageni, ibyo yandika birenze kure ibyo abantu batekereza ku busizi bwo kwishimisha gusa. Mu gisigo yise “Data Nzira Iki?”, yagaragaje ububabare n’amarira y’abana batorohewe n’ubuzima, by’umwihariko abana batagize amahirwe yo gukurira mu rukundo rwa kibyeyi.

Iki gisigo cyanditswe gishingiye ku byabayeho—ubuhamya bw’umuntu wafashwe nabi n’umubyeyi we w’umugabo, bikamuviramo gukurana ibikomere. Muri iki gisigo, Umurizabageni yerekana ko atari inkuru ivuga gusa umuntu umwe, ahubwo ihagarariye benshi bumva ko batigeze babona umubyeyi ubitaho cyangwa ubaha agaciro.

Ati: “Navugaga amarira y’abana bose bifuza gukundwa na se, ariko agahora ari inkoni, agahora ari induru, agahora ari ‘nta cyo uzimarira.’”

Kuba ibisigo bye bikunze kuriza benshi, biterwa n’uko abivuga atabyigana: ni amarangamutima yibitsemo, ijwi ry’abantu benshi batagira aho bavugira, kandi byose akabishyira mu magambo avugwa mu rurimi rw’umutima. Ni yo mpamvu benshi bamutega amatwi nk’uvuze ibiri mu mitima yabo.

“Icupa” — Igisigo cyahagurukije imbaga

Mbere y’“Data Nzira Iki?”, Nadia yari amaze gusohora “Icupa”, igisigo cyinubiye imyitwarire y’abangavu biyandarika, bagashyira amafoto y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga. Iki gisigo cyamuranze nk’“umusizi w’ubutumwa”, ubona ibitagenda muri sosiyete akabicyahisha amagambo ahindura ubuzima.

Ashimira TFS n’Umurage Art: Ipfundo ry’umuziki n’umuco
Umurizabageni abarizwa muri Umurage Art Media, ishami rya Trinity For Support (TFS). Ni label nshya yihaye intego yo guteza imbere umuco nyarwanda n’ubuhanzi bufite ubutumwa.

Yagize ati: “ Icyo nabonye muri TFS icya mbere ni ubufatanye, kutishishanya, ni abavandimwe, ni inyangamugayo muri make.”

Ikimuca intege: Kutitabira ibitaramo n’amahirwe make yo kumenyekana
Nadia yifuza gukomeza gutera imbere, ariko kimwe mu bimuca intege ni uko ataragera ku rwego yifuza.

Yabwiye Paradise ati: “Ikinca intege ni uko ntarabona umusaruro nkuko mbyifuza ngo mbe nahura n’abandi basizi, kuba ndi kure y’aho nagakoreye ibisigo, kuba ntakora interview kuko mpamya ko uko umuntu akora interview kenshi bimuha amahirwe yo kumenyekana, ndetse nibindi.” Ibi byerekana ishyaka afite ryo kugera kure, nubwo imbogamizi zikiri nyinshi.

Amashusho ya “Data Nzira Iki” yatunganyijwe na Patient For Sure, umwe mu ba producer bakomeye bakomoka i Burundi. Ni nyiri Focus Studio, ahanyuze abahanzi nka Koze Daniella, Alvera Muhimbare, Noëlla, n’abandi. Ubu ni we uhagarariye TFS mu gufata amashusho.

Umurage Art: Aho igisigo n’umuco bibarizwa

Umurage Art ni label yihariye igamije kubungabunga umuco. Iteganya ibikorwa byagutse birimo gusohora amashusho y’ibisigo, gukora amahugurwa, kugira inzu y’ubuhanzi, ndetse no gutegura ibitaramo by’ubusizi.

Umurizabageni Nadia, nk’umusizi wayo wa mbere, ahagarariye icyizere gishya mu buvanganzo nyarwanda — igisigo kidacungira gusa kuri rhyme, ahubwo gikora ku mutima.

Niba twifuza kuzamura ubusizi nk’inkingi y’umuco wacu, ni ngombwa kumva, gutega amatwi, no gushyigikira amagambo ye akubiyemo amaganya, icyizere, n’ubuzima.

Data Nzira Iki? Reba kandi utege amatwi iki gisigo kuri YouTube:

Yitwa Uwimbabazi Umurerwa Nadia, ariko benshi bamuzi ku izina ry’Umurizabageni, izina ryamwitiriwe bitewe n’uburyo ibisigo bye bituma abageni n’abitabiriye ubukwe barira amarira y’amarangamutima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.