× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byasabye Giramahoro Claudine kwifashisha indirimbo "Imirimo" mu gukura abantu mu mezi y’Imbeho

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Byasabye Giramahoro Claudine kwifashisha indirimbo "Imirimo" mu gukura abantu mu mezi y'Imbeho

Reka nibwirire abakunzi ba Paradise.rw nti "Uwiteka agukuye mu mezi y’Imbeho".

Ubwo kandi bamwe batangiye kwibaza bati "ariko uyu muhungu ra! arashaka kudukura mu kwezi kwa Gatanu akatugeza mu kwa Gatandatu? Aho ntashaka kudukura mu mahumbezi ndetse n’isanzure nk’irya Gasanze akatwinjiza mu izuba ryo mu cyi?.

Ubwo abize umwandiko witwaga "Umuyaga n’izuba", bo batangiye gutitira bitewe n’uburyo Izuba ryatsinze umuyaga nyamukobwa akisanga yakuyemo ikanzu nyuma yo kujujubywa n’ubukana bw’icyokere.

Reka twigire mu Mwuka! Twagiye mureke Claudine adusomere iri jambo yihuse "Ibyakozwe n’Intumwa27:12; Kandi Uko umwaro atari mwiza gutsukamo amezi y’Imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y’Imbeho i Foyiniki".

Kuba ariho bamarira amezi y’imbeho, ariho umwaro w’i Kirete werekera hagati y’i kasikazi n’iburasirazuba n’ikusi h’i Burasirazuba. Umwuka abasobanurire!!!

Nanjye kabarankuru nti ’Ese urashaka kuva mu mezi y’Imbeho ukerekeza i Foyiniki? Igisubizo ni iki: Ni ukumva, kureba no kumvira ibikubiye mu ndirimbo ya Claudine yitwa "Imirimo" yy’muramyi Claudine Giramahoro yakoranye na Nzabakira Patrick na Niyo Patrick.

Noneho ubu wakwibaza uti "Ese amezi y’Imbeho" uvuga ni ayahe? Banza ujye mu mwuka nibwo tubyumve kimwe! Gusa nabanza nkakubwira nti "Uwiteka agukure mu mezi y’imbeho".

Nonese ntuzi ko kwibuka imbeho y’umuhindo Uwiteka yagukuyemo bikurinda imbeho y’itumba?
Igihe uri mu mezi y’imbeho ni cya gihe umwana arira nyina ntiyumve, ni cya gihe uhinga bikaribwa n’inyoni umugani wa Israel Mbonyi, ni igihe cy’amage n’amakuba, mbese ni cya gihe wibaza uti ’ese ubu navukiye iki, iyi nda navutsemo iyo iza kuba yaravuyemo?.

Claudine Giramahoro yaririmbye imirimo y’Imana

Abibuka urugendo rurerure Pawulo n’izindi mbohe bakoze nyuma yo gufatirwa i Yerusalemu berekeza i Roma ku ngoma ya Agrippa, ni urugendo rwaranzwe n’amakuba, rwarimo ubukonje, imbeho ikabije, umuraba, inzara, ubwoba ndetse byageze aho inkuge irameneka, irarengerwa gusa bose baza gukira.

Ooh Alleluiah! Inkuru yanshimishije ni uko baje kugera ku kirwa cyitwa "Melita" barota bashira imbeho. Nawe rero humura, numara kumva indirimbo "Imirimo" ya Claudine urashira imbeho. Ubu mugiye kunshotora mumbaze muti, ’Claudine ni muntu ki?’ Reka mubabwire, gusa muramuzi kundusha.

Claudine Giramahoro ni umudamu ufite abana batatu ndetse n’umugabo, akaba yaratangiye kuririmba muri korali kuva mu buto bwe. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse aza gukabya inzozi zo kumurika album ye ya mbere mu mwaka wa 2010 aho kugeza uyu munsi amaze gukora indirimbo 14 z’amajwi ndetse n’amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw twamubajije imvo n’imvano y’indirimbo "Imirimo" ikomeje gukura abantu mu mezi y’imbeho, arasubiza ati "Iyi ndirimbo nayihimbye nyuma yo kwitekerezaho nkasubiza amaso inyuma nkibuka aho navuye ndetse n’aho ngeze uyu munsi.

Naje gusanga Imana yarankoreye imirimo myinshi kandi myiza ntashobora kurondora nifashisha iyi ndirimbo mu gutambutsa ishimwe rigari ryari ryugarije umutima wanjye".

Claudine yakomeje agira ati "Umuntu wese akwiye kongera kwibuka imirimo itangaje Uwiteka Imana imukorera buri munsi".

Muri iyi ndirimbo Claudine agira ati "Imirimo wadukoreye sinayirondora ngo nyirangize, uri Imana itabeshya, uri Imana isohoza amasezerano! Ni ukuri Mana we ntabwo wambeshye, ibyo wavuze warabikoze! Wambwiye ko uzangirira neza, kandi urabikora!!"

Uyu muhanzikazi kandi yagarutse ku mwihariko we mu buhanzi agira ati "Umwihariko mfite ni ukuririmba indirimbo zikumbuza abantu ijuru".

Ni umwe mu bahanzi bafite indoto zo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose. Ubwo yabazwaga impamvu abahanzi benshi ba Gospel batajya burira indege, yagize ati "Sinamenya impamvu, gusa ndashaka kurenga umupaka nkageza ubutumwa hanze y’u Rwanda ndetse nkaririmba no mu zindi ndimi zitari ikinyarwanda".

Claudine ni umwe mu baririmbyi bigwijeho impano zitabarika. Uretse kuririimba ni umucuranzi, ni umubwirizabutumwa, ni umutoza w’amakorali, ni inzobere mu kuzamura impano z’abahanzi ndetse akaba yibitseho n’izindi mpano zo mu Mwuka arizo kumenya ubwenge, urukundo, amahoro ndetse n’ibyishimo.

Buri muhanzi agira ibimubabaza bitewe ahanini n’intumbero ze. Claudine avuga ko ababazwa no kubona ubutumwa yahawe butihuta ngo bugere kure nk’uko aba abyifuza, gusa agasubizwamo ibyiringiro no kubona hari abantu benshi bashimishwa ndetse bagafashwa n’Imirimo ikomeye Imana imukoresha.

Kimwe mu byo asaba abakunzi be ni ukumuba hafi, bakamuha Inama, bakamutera inkunga kugira ngo arusheho gukora cyane.

Giramahoro agutuye indirimbo ye "Imirimo"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMIRIMO" YA CLAUDINE GIRAMAHORO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ibahe umugisha mwebwe Paradise (all Team) Giramahoro nawe Uwiteka akomeze kugushyigikira kd namwe turamwizeza inkunga iyariyo yose twashobora.

Cyane cyane tuzajya tumusengera kenshi

Cyanditswe na: Ngoga Jean  »   Kuwa 16/05/2023 06:01