× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byari ibyishimo bidasanzwe, gusingizanya Imana n’ababyeyi mfata nk’icyitegerezo - Josh Ishimwe wizihiye Madamu Jeannette Kagame

Category: Artists  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Byari ibyishimo bidasanzwe, gusingizanya Imana n'ababyeyi mfata nk'icyitegerezo - Josh Ishimwe wizihiye Madamu Jeannette Kagame

Yumva ijwi rimuhamagara ntiyabitekerezaga, birashoboka ko yatekerezaga ko umuziki we utazarenga mu ntanzi z’urugo, none Imana imugejeje i Kambere.

Kimwe n’undi munyamuziki, buri wese aba afite iyerekwa, itandukaniro rikaba aho yerekewe n’ishusho ry’iyerekwa. Josh Ishimwe yahamagawe nka bene Zebedayo, ntiyinangiye ijwi ryongorera rimuhamagara, none All Women Together Conference isohoje wa mugani uvuga amaherezo y’inzira ni mu nzu.

Josh Ishimwe umenyerewe mu ndirimbo zikomoka i Vatikani ariko akaba afata ifunguro ryera mu itorero rya ADEPR, kuri ubu akomeje gufashwa na ya ndirimbo ivuga ngo Mwami, ibyo wavuze ubikurikirana imyaka igihumbi ukabisohoza. Aha wakwibaza imvo n’imvano y’ibyishimo afite!

Yabigezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tarik 11/08/2023 ubwo hasozwaga igiterane All Women Together (AWT2023). Ni igiterane gitegurwa na Women Foundation Ministries yashinzwe kandi ikayoborwa n’umubyeyi ufite igikundiro, amavuta ndetse n’ubwiza bw’Imana ariwe Apotre Mignonne Alice Kabera, akaba ari nawe uyobora Noble Family church;

Mu gusoza icyo giterane, Josh Ishimwe yanditse amateka aho yabashije kuririmbana n’abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame, Apostle Mignonne na Sinach, babyinana nawe indirimbo "Reka Ndate Imana Data" yasubiwemo n’uyu muririmbyi ariko ikaba iya Kiliziya Gatorika. Bari bizihiwe cyane, baramburiye Imana amaboko.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, ,Josh Ishimwe abajijwe uko yabyakiriye, yagize ati: "Byari ibyishimo bidasanzwe kubona ababyeyi b’icyitegererezo nka bariya dukunda umuntu asingizanya Imana nabo".

Kirazira ntiwabaza umutsinzi uko yakiriye intsinzi ngo umusezerere amara masa, ahubwo umubaza n’intego y’urugendo. Paradise.rw yamubajije niba mu gutangira urugendo rw’umuziki yariyumvishaga niba umunsi umwe azahura na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, bagafatanya gushima Imana.

Mu mvugo yuje ituze ndetse n’inseko izira imbereka, Josh Ishimwe yagize ati: "Hhhh ntabwo nari mbizi, gusa nizeraga ko nta kure Imana habaho Imana itageza umuntu".

Josh Ishimwe akomeje imyiteguro y’igitaramo cye yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" giteganyijwe tariki 20/08/2023. Ni igitaramo kizabera Camp Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni 5,000Frw, 10,000 Frw, 15,000Frw na 20,000 Frw. Ameza y’abantu 5 ni 250,000Frw

Amatike yo kwinjira akaba aboneka ahantu hatandukanye harimo ku isomero rya Regina Pacis, Betesaida Holy church, Kuri Zion Temple, Camellia CHIC ndetse n’ahandi.

Josh Ishimwe ubwo yaririmbaga Reka Ndate Imana Data

Abarimo Madamu Jeannette Kagame bizihiwe cyane

Apostle Mignonne yahaye impano Madamu Jeannette Kagame

Sinach nawe yizihiye benshi i Kigali

RYOHERWA N’INDIRIMBO "REKA NDATE IMANA DATA"

UKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IGITERANE ALL WOMEN TOGETHER

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.