× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byancanze: Nakoze icyaha cy’ubusambanyi, Pasiteri ari kumbwira ngo nsabe umugabo imbabazi ariko nabuze aho mpera

Category: Love  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Byancanze: Nakoze icyaha cy'ubusambanyi, Pasiteri ari kumbwira ngo nsabe umugabo imbabazi ariko nabuze aho mpera

Umusomyi wa Paradise.rw aragisha inama y’icyo yakora.

Muraho? Ndabanza nshimire Paradise ko mwaduhaye urubuga rwiza tuganirira nk’Abakristo mwadukuye mu irungu kuko tubasha kubona amakuru meza ya Gospel twari twarabuze. Ni ukuri Imana ihe umugisha abanyamakuru banyu bose.

Njye ubandikiye, ntuye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, ndi Umukristo ubimazemo imyaka itari micye. Mwihangane mwumve akaga nahuye nako, kambujije amahoro yo mu mutima. Ubusanzwe mfite umugabo unkunda, tumaranye imyaka icumi, dufitanye abana batatu.

Mu minsi ishize yagiye gukorera hanze, birumvikana ninjye nasigaye urugo. Mu gihe amaze umwaka hanze, yanyohereje amafaranga yo kubaka inzu z’abapangayi kubera ko ntabashaga gukurikirana imirimo y’inyubako, ni bwo umugabo yohereje inshuti ye izobereye mu bwubatsi, ikajya imfasha gukurikirana iyo mirimo.

Mu gihe cyo gusakara, akazi karakorwaga kugeza amasaha akuze birumvikana wa mugabo hari igihe yatahaga saa munani z’ijoro twicaranye muri salon abana baryamye.

Uko gukomeza kuganira byatumye twisanga mu marangamutima dore ko yajyaga ambaza uko merewe nk’umuntu umaze igihe adakora imibonano.

Umunsi umwe twashidutse twatwawe n’irari twisanga twaryamanye. Ikibabaje ni uko nyuma yo kuryamana irari ryazamutse twisanga twibera muri ubwo buzima.

Nyuma nk’umukristo, naje gusubiza ubwenge ku gihe, nsanga nahemukiye Imana, njya kwaturira Pasiteri.

Pasiteri naramwaturiye aransengera, ansabira n’Imana imbabazi, ariko ansaba ko nabibwira umugabo wanjye kuko ari bwo naba nikiranuye n’Imana.

Mfite imitima ibiri:

 Ese koko mbibwire umugabo wanjye? Ese urugo ntiruhita rusenyuka?
 Ese ko nihannye ntabimubwiye Imana ntiyambabarira?

 Ese nimbimubwira ntazajya ambona muri iyo shusho?
 Ese ntabivuze, uyu mupasiteri ubu ntashobora kubimubwira?

Mungire inama, Murakoze

Nawe ukeneye ko tukugira inama watwandikira kuri [email protected]

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nagirango ngire Inama uyumuntu nyuma yogukora icyaha
Umenyeko agakiza arikinege bivuzeko arakumuntu kugiti
Cye nushaka gukira urabimubwira wire ngere ingaruka zicyaha ariko ubugingo aribuzima
Kuko ibi urikwibaza none iyo ubyibaza mbere yogukora icyaha uni uba utuje shikama kuko agakiza kavuye mumaraso no mumibabaro natwe rero tugomba kubera ikirenge mucyuwaducunguye byadusaba nokubabara tukabyemera.

Cyanditswe na: ferdinand  »   Kuwa 10/02/2023 13:35

Nagirango ngire Inama uyumuntu nyuma yogukora icyaha
Umenyeko agakiza arikinege bivuzeko arakumuntu kugiti
Cye nushaka gukira urabimubwira wire ngere ingaruka zicyaha ariko ubugingo aribuzima
Kuko ibi urikwibaza none iyo ubyibaza mbere yogukora icyaha uni uba utuje shikama kuko agakiza kavuye mumaraso no mumibabaro natwe rero tugomba kubera ikirenge mucyuwaducunguye byadusaba nokubabara tukabyemera.

Cyanditswe na: ferdinand  »   Kuwa 10/02/2023 13:33

Inama nagira uwo mudamu niba yarihannye niyizereko lmana yamubabariye. Gusa ntabibwire umutwarewe Kuko nabimubwira, ntabwo azongera kumwizera. uhubwo nafate icyemezo yihanire kureka

Cyanditswe na: nitwa Pasteur Jean Pierre Dusabimana  »   Kuwa 10/02/2023 12:56