× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitabo cya Papa Francis kirimo inkuru y’uko akiri umusore yagize ikifuzo cyo gushaka umugore hafi kureka ubupadiri

Category: Love  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Igitabo cya Papa Francis kirimo inkuru y'uko akiri umusore yagize ikifuzo cyo gushaka umugore hafi kureka ubupadiri

Mu gitabo cyasohotse i Vatikani kwa Papa Francis muri uku kwezi kwa Gatatu k’umwaka wa 2024, kirimo inkuru y’uko yakunze umukobwa igihe kirekire, bimuviramo ingaruka zo kujya asenga bivuye kure.

Inkuru dukesha BBC na UK News ivuga ko iki gitabo cyashyizwe hanze mu rwego rwo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka cumi n’umwe Papa Francis amaze ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi hose.

Muri icyo gitabo ni ho avugamo iby’inkuru y’umukobwa yakunze cyane, akajya amutekerezaho amanywa n’ijoro, ku buryo no gusenga byamugoraga. Yabivuzeho agira ati: “Yabaga mu bitekerezo byange icyumweru cyose, bityo gusenga bikankomerera”

Icyakora ntiyakomeje gukundana n’uwo mukobwa, ahubwo yaramuretse, akomeza inzira n’umuhamagaro we wo kwiha Imana. Yagize ati: “Ku bw’amahirwe byaratambutse biragenda, nuko umubiri na roho byange mbiha umuhamagaro wange.”

Ikinyamakuru UK News kivuga ko “Papa yataye umutwe akiri umusore kubera umukobwa, ku buryo yarwanaga (akora uko ashoboye) kugira ngo ashobore gusenga, ndetse hafi no kureka umugambi yari afite wo kuba umupadiri nk’uko yabitangaje mu gitabo ke cyandika ku buzima bwe.”

Muri iki gitabo, Papa wo muri Arijantine, umusaza w’imyaka 87 agaragaza ko yahuye n’umukobwa mwiza cyane mu bukwe bwa nyirarume wari wasezeranye. Yagize ati: “Yari mwiza cyane kandi afite ubwenge, ku buryo nageze aho guta umutwe.”

Yakomeje agira ati: “Nakomeje kumutekerezaho, ndongera mutekerezaho. Igihe nasubiraga mu iseminari nyuma y’ubukwe bwa marume, sinashoboraga kumara icyumweru cyose ssenga kuko igihe cyose nageragezaga kubikora, umukobwa yanzaga mu mutwe. Byageze ubwo ngirwa inama yo gutekereza ku byo nari ndimo.”

Papa yari hafi kuva mu iseminari akabana n’uwo mukobwa kandi yari agifite amahitamo. Yabisobanuye agira ati: “Nari ngifite uburenganzira kuko nari ndi umuseminari ku buryo nashoboraga gusubira mu rugo. Nagiriwe inama yo gutekereza ku byo nari ndimo, nkareba icyo guhitamo. Nabitekerejeho (hagati y’inzira y’idini yo kuba umupadiri n’umukobwa) mpitamo inzira y’idini.”

Aha ni mu mwaka wa 1949, i Bueno Aires muri Arijentine, papa afite imyaka 12. Yigaga mu iseminari akunda umukobwa byo gusara.

Aha ni nyuma yarabaye papa, mu mugi wa Nervi i Vatikani

Azegura yapfuye. Biri muri icyo gitabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.