× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Fleury yateye imitoma Bahavu mu kwizihiza imyaka itanu y’urushako

Category: Love  »  10 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Fleury yateye imitoma Bahavu mu kwizihiza imyaka itanu y'urushako

Umwe mu batunganya amashusho y’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Fleury, yateye imitoma umufasha we Bahavu kuri uyu munsi tariki ya 27 Gashyantare 2026 bizihiza imyaka itanu bamaranye mu rurushako.

Fleury Legend, uzwi nka nimero ya mbere mu batunganya amashusho y’indirimbo za Gospel mu Rwanda, ari na we umaze kubaka izina rikomeye muri uru rwego, yizihije imyaka itanu amaze ashinze urugo hamwe n’umugore we Bahavu Jannet Usanase, umukinnyi wa filime akaba n’umuvugabutumwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Fleury yashyizeho ubutumwa bwuzuyemo imitoma ashimira umugore we ku myaka itanu bamaze babana. Yagaragaje ko iyo myaka yaranzwe n’ibyishimo, gukura mu mitekerereze no mu buzima, ndetse n’inzibutso nyinshi z’agaciro basangiye.

Yavuze ko binyuze kuri Bahavu yamenye Imana kurushaho, agasobanukirwa neza icyo urukundo nyarwo rusobanura, ndetse akaniga uburyo bwo kwita ku wundi yihanganye kandi mu bugwaneza. Yamwise umugisha, umufatanyabikorwa, ndetse amwita imwe mu mpano zikomeye Imana yamuhaye.

Fleury yashimiye umugore we ku rugendo bafatanyije, ku kumuba hafi no ku kuzuza urugo rwabo urukundo n’amahoro. Yasoje amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka itanu y’ubukwe, asaba Imana gukomeza kubaha umugisha no kubayobora mu myaka myinshi iri imbere.

Ubutumwa bwe bugira buti:

"Rukundo rwanjye Bahavu Jannet Usanase, Uyu munsi turizihiza imyaka itanu myiza tumaze tubana mu rushako, kandi umutima wanjye wuzuye ishimwe. Iyi myaka itanu yaranzwe n’ibyishimo, gukura mu mitekerereze no mu buzima, ndetse n’ibyibutso byinshi by’agaciro twasangiye. Binyuze kuri wowe, nize byinshi ku buzima.

Wamfashije kumenya Imana byimbitse kurushaho, gusobanukirwa icyo urukundo nyarwo rusobanura, no kwiga kwita ku wundi muntu mu bugwaneza kandi wihanganye. Nturi umugore wanjye gusa, uri umugisha wanjye, umufatanyabikorwa wanjye, kandi uri umwe mu mpano zikomeye Imana yampaye.

Warakoze ku kugendana nanjye muri uru rugendo, ku kuba iruhande rwanjye, no ku kuzuza urugo rwacu urukundo n’amahoro. Buri mwaka tumarana unyereka impamvu zo kurushaho kugushima no kugukunda.

Isabukuru nziza y’imyaka itanu y’ubukwe, mugore wanjye mwiza.
Imana ikomeze guha umugisha urushako rwacu, iyobore intambwe zacu, kandi iduhe indi myaka myinshi yuzuye urukundo, ibyishimo no gukomezanya.

Ndagukunda iteka ryose Bahavu Jannet Usanase "

Nyuma y’ubu butumwa, abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga babagaragarije urukundo no kwishimira umuryango wabo wababereye icyitegererezo. Bamwe babifurije kurambana kugeza ku myaka 100, abandi bagaragaza uko bakunda Bahavu cyane mu gukina filime, banibaza niba yaba yaragabanyije kugaragara muri sinema.

Ibyo byagaragaje ko uru rugo rukundwa na benshi, kandi ko urugendo rwabo rw’urukundo rukomeje kuba isomo ku babakurikira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.