× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Umusore ukiri muto yarasiwe mu myigaragambyo ihamaze iminsi ahasiga ubuzima

Category: Health  »  3 days ago »  Alice Uwiduhaye

Kenya: Umusore ukiri muto yarasiwe mu myigaragambyo ihamaze iminsi ahasiga ubuzima

Umugore yarasiwe umwana we w’umuhungu ndetse avuga ko guhirwa ari ukw’lmana mu gihe se avuga ko ashaka ubutabera.

Ku wa kane, tariki ya 20 Kamena, Rex, ufite imyaka 29, yarashwe ahagana mu ma saa moya z’umugoroba ubwo yari mu myigaragambyo yo kwamagana imisoro i Nairobi.

Rex yari kumwe n’inshuti ye igihe yapfaga. Madamu Munyao yavuze ko yari avuye ku kazi igihe isasu ryamukubitaga.

Raporo ya patologue ivuga ko Rex yarashwe mu kibero apfa azize amaraso menshi.Yapfuye ku munsi urubyiruko ibihumbi n’ibihumbi rwagiye mu mihanda rwamagana umushinga w’imari 2024.

Gillian Munyao, nyina wa nyakwigendera Rex Masai mu kababaro kenshi yagize ati: “Ndi umukristu wizera Imana kandi sinshaka kwihorera ariko Imana yanjye ihora ihoze ibi byose Nabishyize mu biganza by’Imana ”.

Madamu Munyao yagaragaje akababaro ke, avuga ko abapolisi barasa amasasu uko biboneye bakica inzirakarengane bagomba kwibuka ko ibizenguruka biza nabo byabageraho.

Ati: “Umupolisi akwiye kwibuka ububabare nk’ubwo nanyuzemo nk’umubyeyi ari ububabare nk’ubwo bazagira igihe babuze ababo. Se wa Rex, Chrispine Odawa, yashimangiye ko hakenewe ubutabera. Ati: “Isengesho ryanjye ni uko umupolisi wakoreye umuhungu wanjye ibi yakurikiranea maze ubutabera bukorwe."

Uyu muryango wahawe inkunga n’abayobozi ba politiki batandukanye mu gihugu. Depite Embakasi Babu Owino yatanze 200.000 mu muryango wa Rex.Guverineri wa Machakos, Wavinya Ndeti, na we yishyuye fagitire mu muhango wo gushyingura Lee, aho umurambo wa Rex ubitswe.

Source: Nairobi News

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.