Ikoranabuhanga hamwe n’imbuga nkoranyambaga, zoroheje ibintu, ku buryo muri iki gihe amakuru atugeraho mu buryo bworoshye kurusha mbere hose. Ni byiza kumenya amakuru kuko hari amwe adufasha kumenya uko twagira umutekano n’ubuzima bwiza. Icyakora amakuru y’ibihuha yo ni ibindi bindi!
Amakuru y’ibihuha cyangwa ay’ibinyoma (Ni amakuru yemeza ko iyo habaye ikintu gikomeye cyangwa ibyago kandi bitabaye, nta n’igihamya cy’ukuri gihari. Bikorwa n’abantu babifitemo inyungu), yangiza ubwonko cyane bikomeye. Ayo makuru aba ari ahantu hose, ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, X, Threads, Instagram, YouTube, Telegram no ku zindi nyinshi.
Ku bw’iyo mpamvu, mu gihe urimo ushakisha amakuru, hari ibintu ugomba kwitondera ngo utayobywa n’amakuru y’ibinyoma.
Birumvikana ko ibijyanye n’amakuru y’ibinyoma atari ibya vuba aha. Icyakora, Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi, bayobya kandi bakayobywa.” (2 Timoteyo 3:1, 13).
Ingaruka zirimo ko ushobora kubabara, ukagira urwango, ukagira urwikekwe ndetse n’ubwoba butari ngombwa kandi bwinshi.
Ushobora kubabazwa n’ubusa, kubera kumva amakuru y’ibihuha atabaye. Tekereza iyo ubinye ijambo R.I.P ku ifoto y’umuntu. Umutima ukuvamo. Noneho tekereza iyo umenye ko bitari byo.
Wumva ugize umujinya. Uwo mujinya rero, wangiza ubwonko bwawe, kandi Bibiliya idusaba kutagira uburakari. Nubwo ubyita ibyoroshye, ariko guhora ubona amakuru y’ibihuha, ukumva ugize umujinya, bikuremamo umutima mubi mu buryo utazi.
Umushakashatsi mu by’imitekerereze witwa Shauna Bowes yaravuze ati: “Muri iki gihe amakuru y’ibihuha agira ingaruka ku mitekerereze n’imyitwarire y’abantu kurusha mbere hose.” Dore icyo ugomba kumenya ku birebana n’amakuru y’ibihuha.
Amakuru y’ibihuha ashobora gutuma abantu bashidikanya kandi bagatakariza ikizere ahantu bari basanzwe bakura amakuru yizewe. Amwe muri ayo makuru ashobora gutuma abantu batumvira inama bahabwa zo kwirinda n’izo kwita ku buzima. Ayo makuru y’ibihuha ashobora gutuma abantu banga abavugwa muri ayo makuru kandi bakabakorera ibikorwa by’urugomo.
Kuki amakuru y’ibihuha yogeye cyane? Hari igitabo cyavuze kiti: “Amakuru y’ibihuha arushaho kwiyongera, iyo habayeho ibihe bidasanzwe, igihe abantu bahangayitse cyane cyangwa batazi uko ibintu bizagenda. Ayo makuru yiyongera nko mu bihe by’intambara, iyo ubukungu bwahungabanye cyangwa iyo habaye ibiza urugero nka tsunami, imitingito n’ibyorezo by’indwara.”
Mu bihe nk’ibyo, abantu bemera amakuru y’ibihuha kuko aba ahuje n’ibyo basanzwe batekereza cyangwa akabafasha kwiyumvisha impamvu ibyo bintu bibi byabayeho.
“Abakora ubushakashatsi ku makuru y’ibinyoma babonye ko ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga akenshi biba bidahuje n’ukuri.”—Axios Media.
Ibaze uti: ‘Ese aya ni amakuru y’ukuri cyangwa ni urwenya?’
Mbere yo kwemera inkuru no kugira uwo uyoherereza (share) nubwo yaba izwi cyangwa yavuzwe mu makuru, jya ubanza ugenzure niba ari ukuri.
Jya ugenzura niba aho ayo makuru yaturutse hizewe. Ibigo by’itangazamakuru n’imiryango itandukanye bishobora kuvuga inkuru kubera inyungu zabo. Jya ugereranya amakuru wabonye ku kinyamakuru kimwe n’ibindi binyamakuru byayavuzeho.
Hari n’igihe inshuti zawe zishobora kukubwira amakuru y’ibinyoma zikoresheje imeri cyangwa imbuga nkoranyambaga. Ubwo rero, ntukizere amakuru yose utaragenzura aho yaturutse.
Jya ugenzura umenye niba ibivugwamo ari ukuri kandi ko bihuje n’igihe. Jya ureba itariki n’ibihamya bigaragaza ko ibyavuzwe ari ukuri.
Hari uduce bakata mu mavidewo maremare ya kera, watubona ukagira ngo ni utw’ubu, tukaba twatuma wanga umuntu, kandi wenda yarahindutse. Jya witonda cyanecyane mu gihe ubonye ko amakuru akubiyemo ibintu byinshi yavuzwe mu buryo bworoshye cyangwa akaba yatuma ugira uruhande ubogamiraho.
“Muri iki gihe, kugenzura niba amakuru ari ukuri, ni iby’ingenzi cyane nko gukaraba intoki.”—Sridhar Dharmapuri, akora mu rwego rushinzwe imirire n’ubuzima mu Muryango w’Abibumbye
Ubusanzwe tubangukirwa no kwemera ibyavuzwe mu makuru bitewe n’ibyo dutekereza. Akenshi imiyoboro ya interineti dukunda gukoresha, itwoherereza amakuru bitewe n’ibintu tuba duheruka kuyirebaho. Icyakora, ibyo twifuza kumva si byo buri gihe tuba dukeneye.
“Abantu bafite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro no kuvugisha ukuri ariko ibyifuzo byacu, ibyo twiteze, ibiduhangayikisha n’impamvu zidutera gukora ibintu; akenshi ibyo byose bishobora gutuma twemera ibintu bitari byo nk’aho ari ukuri bitewe n’uko bishyigikira ibyifuzo byacu.”—Peter Ditto, umuhanga mu by’imibanire y’abantu.
Jya wibuka ko amakuru ugeza ku bandi agira ingaruka ku byo bakora n’ibyo batekereza. Nubwo watanga amakuru atari yo utabigambiriye, ushobora kwangiza byinshi.
“Ikintu k’ingenzi wakora mbere yo kohereza amakuru, jya ubanza witonde maze wibaze uti: ‘Ese ibi bintu nizeye neza ko ari ukuri ku buryo nabyoherereza abandi?’ Buri wese agiye yibaza atyo mbere yo kugira abo yoherereza ubutumwa, amakuru y’ibinyoma agaragara kuri interineti yagabanuka mu buryo butangaje.”—Peter Adams, umuyobozi wungirije muri News Literacy Project.