Amazi ni meza mu buzima bw’umuntu. Abahanga ku buzima babisobanuye mu buryo butandukanye kandi bahuriza hamwe. Ariko, kuyanywa nabi bigira ingaruka nyinshi.
Kunywa amazi umunsi wose, nta gihe wabigeneye ni bibi ku menyo, nk’uko bivugwa n’umuganga w’amenyo Phillips. Hari abantu bahorana amazi mu icupa basomaho buri kanya. Ugasanga babikoze umunsi wose bataruhutse. Ibi ni bibi cyane rero kuko byangiza amenyo.
Dr. Ellie Phillips, umuganga w’amenyo ufite icyicaro i Austin, muri Texas, muri videwo ze acisha kuri TikTok aho amaze kugira ibihumbi 219 by’abamukurikira, agaragaza uko wakwita ku menyo.
Phillips yagize ati:“Mu kunywa amazi umunsi wose, utaragennye igihe gikwiriye cyo kuyanywa, uba ugabanya amacandwe kandi ukagabanya inyungu zayo.”
Kubera ko amacandwe agira uruhare mu gukomeza amenyo, kunywa amazi buri kanya birayagabanya, mu kanwa hagasa n’ahumye bityo bikagira ingaruka ku menyo harimo kudakomera no kugabanuka kw’ishinya.
Yavuze ko abantu badakwiriye kunywa amazi mu gihe cyo kurya ahubwo ko bakagombye kugira igihe cyo kunywa amazi menshi mu gihe gito cy’umunsi kugira ngo amacandwe yabo abone umwanya wo kwiyegeranya mu kanwa.
Ikindi kintu abantu bashobora gukora kugira ngo barebe ko bagira amacandwe ahagije mu munwa wabo ni uguhumekera mu mazuru yabo.
Niba ubishoboye, funga umunwa kandi urigata amenyo. Ibi byongera amacandwe mu kanwa.
Amazi agabanya amacandwe mu gihe urangije kuyanywa.
Irinde kunywa amazi mu gihe urya, ntugomba kunywa amazi ya akonje cyane kandi nanone ntitugomba kunywa umunsi wose?
Iyo witaye ku nama zagufasha kwita ku buzima bwawe uba ugaragaza ko wubaha Imana yo yakuremye ikaguha umubiri.