Umuryango w’Inama y’Amatorero ku Isi (World Council of Churches - WCC) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho kimaze guhitana abantu 131.
Iki cyorezo cyatangiriye mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa RDC, ndetse amakuru yatanzwe n’abashinzwe ubuzima agaragaza ko hamaze kuboneka abarenga 500 bakekwaho kuba baranduye Ebola. Hari kandi umuntu umwe bivugwa ko yamaze kwicwa n’iki cyorezo muri Uganda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaze gutangaza ko Ebola yahindutse ikibazo cy’ubuzima gihangayikishije isi yose.
Umuyobozi mukuru wa WCC, Rev. Jerry Pillay, yavuze ko iki cyorezo kije cyiyongera ku bibazo byinshi RDC isanganywe, birimo intambara hagati y’ingabo za Leta, umutwe wa M23 ndetse n’imitwe y’iterabwoba.
Yagize ati: “Iki cyorezo kiri kuba mu gihe abaturage basanzwe babayeho mu bukene, bafite ubuzima bugoye, ikibazo cy’inzara, ubuhunzi n’ingaruka z’intambara zimaze igihe.”
Yakomeje avuga ko ibyo bibazo byose bituma abaturage barushaho kwibasirwa n’indwara, kubona ubuvuzi bikagorana ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda bikaba ikibazo.
Rev. Pillay yasabye amatorero n’Abakristo gufasha abaturage, bitari ukubagezaho ibikoresho gusa, ahubwo no kubigisha amakuru y’ukuri ku ndwara no kurwanya ibihuha bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Yagize ati: “Turahamagarira za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, amatorero n’imiryango itandukanye gukorera hamwe, gusangira imiti, ikoranabuhanga n’amikoro kugira ngo abaturage bibasiwe cyane badatereranwa.”
Yanagaragaje impungenge z’uko kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemejwe ku bwoko bwa Ebola buri guteza iki cyorezo.
Uyu muyobozi wa WCC yasabye kandi impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano kugira ngo ubufasha bw’ubuvuzi bushobore kugera ku baturage.
Ati: “Turahamagarira amahanga yose gukomeza kuba hafi y’abarwayi, imiryango yabo, abaganga, impunzi, abagore n’abana bafite ibyago byinshi, binyuze mu masengesho no mu bikorwa bifatika byo kubafasha.”
Yongeyeho ko gukemura ikibazo bitagomba kurangirira gusa ku gutanga ubutabazi bwihuse, ahubwo ko hakenewe no gukemura ibibazo byimbitse nk’ubusumbane, ubukene no kutabona serivisi z’ibanze, kugira ngo abaturage bazabashe guhangana n’ibibazo by’ubuzima bishobora kuzaza mu gihe kiri imbere.