× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bwa mbere mu mateka Itorero Angilikani ry’u Bwongereza rishobora kuyoborwa n’umugore

Category: Ministry  »  1 month ago »  Our Reporter

Bwa mbere mu mateka Itorero Angilikani ry'u Bwongereza rishobora kuyoborwa n'umugore

Itorero rya Angilikani ryo mu Bwongereza rishobora kubona umugore wa mbere uzayobora nka Arikiyepisikopi wa Canterbury, aho Guli Francis-Dehqani, umwepiskopi wa Chelmsford, ariwe ugaragazwa nk’ushobora gusimbura Musenyeri mukuru Justin Welby weguye muri Mutarama.

Amashyirahamwe y’imikino y’amahirwe mu Bwongereza nka Ladbrokes na Star Sports yamushyize ku isonga y’abahabwa amahirwe yo kuzatorwa, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Telegraph. Aramutse atowe, yaba uwa 106 mu bayoboye iri torero rikomeye, akaba umugore wa mbere uhawe uyu mwanya kuva iri torero ryatangira.

Ubushobozi bw’abagore bwo kuba abepisikopi bwemejwe bwa mbere mu 2014, ubwo Itorero rya Angilikani ryahinduraga amategeko ryagenderagaho, bikaba ari bwo hatangiye kugenda hagaragara abagore mu myanya y’ubuyobozi. Kugeza mu mwaka ushize, imibare yagaragazaga ko abagore bagize hafi 30% by’abepisikopi muri iri torero.

Ubuzima bwa Francis-Dehqani

Guli Francis-Dehqani w’imyaka 58, yavukiye muri Iran, ariko we n’umuryango we bahungiye mu Bwongereza nyuma y’impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979. Murumuna we Bahram yishwe mu 1980, naho se wari umwepiskopi wa Angilikani muri Iran, yarokotse igitero cy’iyicwa. Nyina na we yari umukobwa w’umwepiskopi.

Bakimara guhungira mu Bwongereza, se yakomeje umurimo w’ubwepiskopi nk’umwepiskopi uri mu buhungiro. Guli yize muri Kaminuza ya Nottingham no muri Bristol, aturwa mu 1999, aba umwepiskopi wa Loughborough mu 2017, hanyuma yimurirwa Chelmsford mu 2021.

Abandi bahabwa amahirwe

Nubwo Francis-Dehqani ari we uri imbere ku rutonde, hari abandi bagaragazwa nk’abahanganye nawe mu rugendo rwo gusimbura Welby. Abo barimo Michael Beasley, umwepiskopi wa Bath na Wells, ndetse na Thabo Makgoba, Arikiyepisikopi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, wahawe amahirwe ya 25 kuri 1.

Imyitwarire n’ibitekerezo bye

Francis-Dehqani yagaragaye mu itangazamakuru kubera kunenga imvugo n’imyanzuro ya politiki ku bimukira mu Bwongereza. Aherutse gusubiza ijambo rya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, wavuze ko "u Bwongereza bwahindutse ikirwa cy’abanyamahanga". Yagize ati:

“Abimukira si ‘abanyamahanga’, ahubwo ni inshuti zitanga umusanzu wazo mu gusenga, gukorera hamwe no kubana nk’abaturage.”

Yakomeje asaba abayobozi b’imbere mu gihugu gukoresha amagambo yitondewe:

“Abayobozi ba politiki bagomba kumenya ko amagambo bafite agaciro, kuko agira uruhare mu buryo abantu babona n’uko bafata abagizwe intege nke. Ntibikwiye na rimwe gufata abimukira nk’aho batagira agaciro cyangwa uburenganzira.”

Uko guhitamo bikorwa

Gutoranya uzasimbura Welby bikorwa n’akanama kitwa Canterbury Crown Nominations Commission, kazayoborwa na Lord Evans of Weardale wahoze ari umuyobozi mukuru wa MI5. Inama ya mbere y’iri kanama iteganyijwe muri uku kwezi, indi ikazaba muri Nyakanga na Nzeri.

Hazatorwa ushyigikiwe n’abatowe nibura ⅔ mu matora yo mu ibanga, hakazatangazwa bidasubirwaho umusimbura wa Welby bitarenze mpeshyi.

Biteganyijwe ko bishobora kugorana kuko nubwo hari abakunze kuba ku isonga mu makuru y’abashobora gutorwa, bitajya bivuze ko aribo bahabwa umwanya.

Urugero ni mu 2002, ubwo Michael Nazir-Ali yari ahabwa amahirwe menshi, ariko byarangira Rowan Williams ari we uhawe uyu mwanya. No mu 2012, John Sentamu na Christopher Cocksworth bari ku isonga, ariko habaho gutungurana hatangwa Justin Welby wari utaragaragara ku rutonde ruri imbere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.