× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Burundi: Noella Nishimwe agiye gusohora indirimbo “Obrigado” ashimira Imana ku bw’ineza yayo

Category: Artists  »  1 May »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Burundi: Noella Nishimwe agiye gusohora indirimbo “Obrigado” ashimira Imana ku bw'ineza yayo

Noella Nishimwe, umuririmbyikazi ukorera i Bujumbura mu Burundi, agiye gusohora indirimbo nshya yise “Obrigado”, ijambo ry’Icyongereza n’Igiporutigali risobanura “Urakoze.”

Iyo ndirimbo izaba ari ubutumwa buvuye ku mutima bwo gushimira Imana ku bw’ibyiza byinshi yakoze mu buzima bwe no mu bwa benshi. Noella yamenyekanye nk’umukobwa w’indangagaciro n’icyerekezo gifatika, kandi amaze imyaka itatu akorera Imana binyuze mu buhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko “Obrigado” izaba ari urwibutso no kwibutsa abantu ineza y’Imana. Ati: “Indirimbo nayihimbye nshaka gushimira Imana ku vyiza vyinshi yagiye ikora mu buzima bwanje n’ubw’abandi. Hari igihe Imana idukorera ibintu bidasanzwe, ariko tukabibagirwa vuba. Obrigado iributsa abantu kuvuga ngo ’Warakoze’, ariko bakagira n’icyo bakora.”

Yongeraho ko yifuza ko abazumva iyo ndirimbo bazajya bibuka uko Imana yabakijije, yabarokoye, ikabagirira ubuntu, maze bikabatera gukomeza kwizera.

Noella Nishimwe asengera mu Itorero rya Pentecôte i Bujumbura. Uretse umuziki, ni umucuruzi ufite Noeni Fashion Shop – iduka ricuruza impuzu z’abakobwa, akanakora marketing y’ibicuruzwa bitandukanye.

Uyu mwari w’i Bujumbura, Noella, avuga ko Kristo ari we bari kumwe mu rugendo kandi ko azamufata ukuboko akamuzamura.

Ibyamuciye intege si byinshi, ariko nk’umuhanzi, avuga ko gusohora indirimbo, kubona ibikoresho bifatika n’inkunga y’itangazamakuru akenshi bigorana. Ariko kandi, ntibimubuza gutera imbere mu murimo akorera Imana, kuko “Ababishoboye batacitse intege” ari bo afatiraho urugero.

Uretse kuri YouTube, akoresha n’izindi mbuga nkoranyambaga:

• Facebook: Noella Nishimwe
• Instagram: @Noella_Burundi

Obrigado izasohoka ku itariki ataratangaza, icyakora iri hafi bishoboka.

Mu gihe indirimbo Obrigado itarasohoka, waba wumva umwimerere w’ubuhanzi bwe mu ndirimbo Uri Papa aheruka gushyira hanze.

Yirebe kuri YouTube:

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga bakorera umurimo w’Imana i Bujumbura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Noella NISHIMWE abikora neza cn Ubu turindiranye igishika OBRIGADO . IMANA ikomeze kumuja imbere mubikira vyiwz

Cyanditswe na: fiacre NDAYIKEZA  »   Kuwa 01/05/2025 13:57