Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye ku mazina atandukanye arimo Munyakazi, Igitangaza na Bruce Melodie rizwi na benshi, yatangaje ko iyo ari iwe agorwa no gukora indirimbo z’isi.
Bruce Melodie yavuze ko iyo agerageje gufata gitari ngo ahimbe indirimbo ashiduka yakoze iyo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ngo ari ibintu yakuriyemo bimuri mu maraso, dore ko yakuze aririmba muri korari yo mu Itorero rya ADEPR. Icyakora ntabikora buri gihe, ahubwo ni mu gihe ari muri gasitidiyo ke ko mu rugo.
Ibi yabitangaje ku wa 14 Ukwakira 2024, ubwo yaganiraga n’abakunzi be bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok, aho yari yakiriwe n’umwe mu bakoresha kandi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Godfather bategura ibitaramo afite muri Kanada, bashishikariza abaho kuzitabira banabamenyesha byinshi kuri byo.
Ubwo Bruce Melodie yabitangazaga, mu rwenya rwinshi yagize ati: “Hano iwange mpafite agasitidiyo nihuguriramo, ariko biratangaje ko iyo ngerageje guhanga nkarimo nshiduka nahanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.”
Bruce Melodie asanzwe akora indirimbo zisanzwe abenshi mu Bakristo bahaye izina ry’indirimbo z’isi, ariko ajya anyuzamo agakora n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, urugero nk’indirimbo yashyize hanze mu mwaka wa 2022 yitwa Urabinyegeza.
Ubu yatangaje ko mu ndirimbo ze ziri kuri album izasohoka mu Kuboza 2024 hariho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ngo ni byo bizayiha umugisha wo kugera kure cyane. Yagize ati: “Nashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ngo izabihe umugisha.”
Iyi ndirimbo na yo yayikoze yibereye muri sitidiyo ye yo mu rugo! Ni indirimbo yavuzeho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, ubwo yateganyaga gushyira hanze album muri Gicurasi.
Byari biteganyijwe ko iyi album izasohoka muri Gicurasi 2024, nk’uko Bruce Melodie yabitangarije mu kiganiro yakoreye kuri Instagram (live) ku wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, aho yasobanuraga byinshi ku bikorwa by’umuziki we muri rusange, by’umwihariko kuri iyi album amaze iminsi ateguza abakunzi b’umuziki we.
Bruce Melodie yavuze ko indirimbo izasohoka na we ubwe ayumva bikamurenga, avuga ko izaba ari nziza mu buryo bwose bushoboka. Umwihariko kuri iyi ndirimbo ugereranyije n’izindi zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye ni uko izaba iri mu Cyongereza.
Yagize ati: “Mfite indirimbo ya Gospel. (kuri album) Mfiteho akaririmbo keza ku bantu bakunda indirimbo zo kuramya. Ako karirimbo ka Gospel, reka mbamenereho akabanga, ni akarirmbo gakozwe mu rurimi rw’Icyongereza.” Iyo ndirimbo izasohoka mu Ukuboza 2024, kuri album itegerejwe na benshi.
Bruce Melodie yakuriye muri korali yo muri ADEPR, nyuma ahitamo kuririmba indirimbo z’isi ku bw’akazi.