× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AmaG The Black mu ndirimbo yise ’Abapagani’ yafashwe nk’ubuhanuzi yavuzemo abapasiteri basigariye ku makoti gusa

Category: Artists  »  29 March »  Jean d’Amour Habiyakare

AmaG The Black mu ndirimbo yise 'Abapagani' yafashwe nk'ubuhanuzi yavuzemo abapasiteri basigariye ku makoti gusa

Indirimbo Abapagani y’umuhanzi AmaG The Black ikubiyemo ubutumwa bwinshi kandi bwiza, inakebura abantu bo mu ngeri zose, baba abadasenga n’abasenga kugera ku bapasiteri basigariye ku makoti gusa, bamwe bayifashe nk’ubuhanuzi.

Iyi ndirimbo yageze hanze kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, ariko mu gihe gito imaze isohotse abatari bake bakomeje kuyitakagiza banatakagiza nyirayo Amag The Black, bavuga ko ari we muhanzi u Rwanda rusigaranye mu baraperi nyuma ya Jay Polly wavuye mu bazima, kubera ubutumwa bwiza aririmba.

Ni indirimbo atangira abwira buri wese ko imutuwe ku giti ke, agakomeza avuga ko abapagani na we yishyizemo ari bo benshi. Mu bapagani yagarutseho harimo n’abajya mu nsengero. Yabavuzeho agira ati: “Abapagani ni twe benshi, benshi babeshya Yesu, abandi bati ‘Yesu’. Haba abafite amadini n’abadafite amadini.” Abo bose barimo abapagani kubera ibikorwa bibi bakora umunsi ku munsi.

Yagereranyije ubwinshi bw’abapagani n’Abakristo, abapagani baba benshi cyane. Yatanze ingero ati: “Uzage mu bubari ndetse no mu nsengero, urebe imibare irimo uyigereranye uziha igisubizo. Ucuruza agacupa n’ucuruza Bibiliya, uzamenya uwunguka. Unyereza umusoro n’ukora akazi ke neza, ese ni nde uba usa neza?”

Abo barimo abapasiteri bajya ku misozi bagasenga, urugero nk’abajya ku musozi wa Kanyarira, ariko bataha bakajya kugura indaya ahazwi nko mu Mijyina, bigatuma yibaza niba kuba pasiteri ari ukwambara ikote gusa. Yagize ati: “Nawe se, urarira i Kanyarira, wataha ugahahira i Mijyina. Niba kuba pasiteri ari ikote simbizi.”

Ikibabaje kurushaho yavuze muri iyi ndirimbo, ni abajya kugura indaya bafite na Bibiliya, bagakora n’ibindi byaha byinshi kandi bitwaje Bibiliya mu ntoki. Amag The Black yabagarutseho agira ati: “Bibiliya mu ma lodges, imiriro (inzoga zikaze z’ama liquer), amahano, amajoro, urugomo, abapagani ba nyabo ni cyo kibaranga.”

Akomeza abagira inama yo kwirinda gukomeza gutwarwa n’iby’isi agira ati: “Akaryoshye burya ntigahora mu itama.” Avuga no kuri bimwe byari bibujijwe ariko ubu bikaba byarabaye ibisanzwe agira ati: “Za cense (gusuhuzanya hakoreshejwe igipfunsi) bakatiraga (hari aho amadini amwe n’amwe yabuzaga abayoboke bayo gusuhuzanya batyo), pasiteri ubu arazitanga, akatwigisha ngo ‘ku bw’inda zanyu zabananiye byeri muzayinywe, ejo mucurure, ejobundi musubire’. Rusoferi ati ‘ubusinzi n’ubusambanyi biganze. Abashaka kwiyunga nange ni bande?’ Ni twese ni twese ntabwo twagutererana, ejo ni amateraniro.”

Abandi bo batunze Bibiliya ariko ntibazisoma. “Nta bundi bwenge. Bibiliya zanyu zitoye uruhumbu, Qu’ran ni uko, Imana muteye umugongo. … uwababona mutsapye mugana ku nsengero.”

Hari uwamubwiye ati: “Mbabazwa n’uko abantu bamenya umuhanuzi atakiriho, ariko amagambo yawe akwiriye kwandikwa ahantu hose uyu munsi wa none kurusha uko yakwandikwa ejo.”

Indirimbo Abapagani ya Amag The Black yatumye bamwe bamufata nk’umuhanuzi

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA AMA G THE BLACK

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.