× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo yanjye na Meddy irasohoka mu Ukuboza – Bruce Melodie

Category: Artists  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Indirimbo yanjye na Meddy irasohoka mu Ukuboza – Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yatangaje ko indirimbo yakoranye na Meddy izasohoka mu Ukuboza 2024. Ni indirimbo byari byitezwe ko izasohoka mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 ahagana muri Gicurasi, kuko ari bwo Bruce Melodie yari yaratangaje ko azasohora umuzingo w’indirimbo harimo n’iyo bakoranye.

Yongeye kubihamya ko ihari kandi ko izasohoka ubwo yasubizaga ikibazo umukunzi we yari amubarije mu kiganiro yakiriwemo n’umwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, Godfather, bateguza abatuye muri Kanada ko ari hafi kuhataramira.

Muri icyo kiganiro cyabereye kuri TikTok kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, umukunzi wa Bruce Melodie yamubajije ati: “Ko wavuze ngo uzakorana indirimbo na Meddy, wowe ukaba ukora indirimbo zisanzwe kandi we yarazivuyemo (akayoboka izo kuramya no guhimbaza Imana), izasohoka ite kandi we yariyeguriye Imana.”

Mbere yo kumusubiza yabanje kumubaza niba we yariyeguriye Satani agira ati: Nge se niyeguriye Satani?” Yabivuze mu rwego rwo kugaragaza ko kuba akora indirimbo zisanzwe kitaba ikimenyetso cy’uko atiyeguriye Imana. Mu kumusubiza yakomeje agira ati: “Kuki se iyo ndirimbo itaba iyo kuramya no guhimbaza Imana? Iyo ndirimbo izasohoka kuri album (izasohoka mu Kuboza).”

Ni indirimbo yitezweho ibitangaza bikomeye, kuko Meddy atarajya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse akaba n’umuvugabutumwa ufite intego yo guhindura benshi akabajyana ku Mwami, yajyaga agereranywa n’uyu muhanzi Bruce Melodie kandi bamwe bakagira ngo hari ibindi bibazo bafitanye.

Iyi ni inkuru Paradise yanditse kuri iyi ndirimbo ku wa 21 Gashyantare 2024, yagaragazaga uko abantu bari bari guhanganisha iyi ndirimbo n’izindi:
“Indirimbo ya Bruce Melodie na Meddy, The Ben na Israel Mbonyi zatangiye guhanganishwa zitarasohoka
Abahanzi bane bafatwa nk’abakomeye kurusha abandi mu Rwanda, Meddy, Israel Mbonyi, Bruce Melodie na The Ben, nyuma yo gutangaza ko babiri babiri bagiye gusohora indirimbo bamaze iminsi bakoraho, abafana batangiye kuzihanganisha zitarasohora.

Indirimbo imwe izava hagati ya Meddy na Bruce Melodie, izaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana, kuko Meddy wiyeguriye ivugabutumwa atasubira mu ndirimbo zisanzwe, izo Abakristo n’abasenga bose muri rusange bita iz’isi.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie, kuko nk’uko ubwe yabitangarije itangazamakuru, yavuze ko iyi ndirimbo izaba ari imwe mu ziri kuri album azasohora muri Gicurasi 2024. Mbere yo kuyisohora, yavuze ko izabanza kwamamazwa, kugira ngo izasohoke abantu biteguye.

Ku rundi ruhande, indirimbo izava hagati ya The Ben na Israel Mbonyi, izaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga The Ben acururizaho umuziki we, kuko nk’uko ubwe yabitangaje, iyi izaba iya kabiri mu ndirimbo yasezeranyije abafana be ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss FM cyo mu Kuboza, mu mwaka ushize wa 2023, ari hafi gukora ubukwe.

Abafana ntibabona uku gukorana hagati y’aba bahanzi nk’ibintu bisanzwe. Bavuga ko biri gukorwa mu rwego rwo guhangana, bashingiye ku ngingo zikurikira:

Umuhanzi Itahiwacu Bruce cyangwa Bruce Melodie uririmba indirimbo z’isi, amaze iminsi avugwa mu nkuru nyinshi z’itangazamakuru ko atumvikana na Mugisha Benjamin cyangwa The Ben na we uririmba indirimbo zisanzwe.

Amagambo amuvugaho, atuma bamwe bavuga ko aba amushotora, ahangana na we, n’ibindi. (Ibi byose ni ibivugwa n’abafana, nta na rimwe bo ubwabo bivugiye ko bahanganye).
Iri hangana rivugwa n’abafana baritwerera Bruce Melodie na The Ben, riri mu byabaye intandaro yo guhanganisha n’indirimbo zigiye gusohoka.

Bavuga ko bombi, Bruce Melodie na The Ben, bifashishije umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi bo baririmba iz’isi. Melodie yitabaje Meddy, The Ben na we ahita yitabaza Israel Mbonyi.

Nubwo The Ben avuga ko akunda Imana kandi ko hari igihe azayikorera, ariko ntiyigeze atangaza byeruye ko aretse umuziki w’isi. Uko asohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, urugero nka Thank You na Ndaje, ni kimwe n’uko Melodie yakoze Urabinyegeza. Bose nta n’umwe watangaje ko aririmba izihimbaza Imana gusa.

Amatora akomeje gukorwa ku mbuga nkoranyambaga, ku ndirimbo izaba irusha indi ubwiza, hagati y’aba bahanzi bahanganisha, bakanabaremera amatsinda (Teams), Team B (ya Bruce Melodie) na Team B (ya The Ben).”

Hari muri Gashyantare handikwa iyi nkuru, amakuru yo kuba Meddy na Bruce Melodie bafitanye indirimbo yo akaba yaratangiye kuvugwa ubwo Bruce Melodie yajyaga gutaramira muri Amerika mu mpera za 2023.

Hari hashize igihe gito cyane hari gucicikana ifoto ya Meddy, Bruce Melodie na Coach Gaël na yo yavugishije benshi, bibaza niba ari ikimenyetso cy’uko Meddy uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie uririmba indirimbo z’Isi, akavangamo n’uturirimbo two guhimbaza Imana urugero nka Urabinyegeza.

Ni indirimbo yavuzweho byinshi kandi itegerejwe na benshi. Ubu birizewe kurushaho ko noneho izasohoka mu Kuboza 2024, kuri album ya Bruce Melodie.

Iyi foto ya Bruce Melodie, Meddy na Coach Gaël yafotowe mu mpera za 2023, kuva icyo gihe indirimbo hagati yabo itangira kuvugwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.