× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Clever na Dorcas, Tracy na Josh Ishimwe bariteguye! Byinshi ku gitaramo cya Chryso Ndasingwa kizabera muri BK Arena

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Papi Clever na Dorcas, Tracy na Josh Ishimwe bariteguye! Byinshi ku gitaramo cya Chryso Ndasingwa kizabera muri BK Arena

Umuhanzi ukorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku butaka bw’u Rwanda, Chryso Ndasingwa ugiye gutaramira muri BK Arena byarimba akayuzuza, akomeje gukora uko ashoboye kose ngo yongere abakunzi mbere yo kujya kuhataramira.

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa Mbere tariki ya mbere Mata asohoye ndirimbo nshya yise ‘Asama Ndakuzuza’, mbere y’iminsi igera kuri 34 ngo igitaramo azakorera mu nyubako ya BK Arena kibe.

Iyo avuga ngo asama ndakuzuza muri iyi ndirimbo yise atya, aba avuga nk’uko Imana ibwira umugaragu wayo iti: “Asama ndakuzuza, akira ineza yange yageze iwawe.”

Igitaramo agiye gukorera muri BK Arena, birumvikana ko ari icya mbere agiye kuhakorera, kandi uretse ibyo, ni umuhanzi wa kabiri ugiye kuhakorera igitaramo ari wenyine mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira kabiri.

Iyi nyubako ijyamo abantu ibihumbi 10 bicaye neza ntawe ubyiga undi, umuhanzi uyitekereza akumva yayikoreramo igitaramo bimusaba gutekereza kabiri akareba umubare w’abakunzi be n’abashobora kwitabira igitaramo ke, iyi ikaba ari na yo mpamvu Chyriso Ndasingwa ari gukora ibishoboka byose birimo gusenga no gusohora indirimbo nshyashya, kugira ngo Arena itazamubana nini cyane nka bamwe mu bahanzi babigerageje bakagurira abafana amatike

Chryso Ndasingwa ukunzwe mu ndirimbo nka Wahozeho, Ni nziza n’izindi nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bafashe iki kemezo, atumira n’abahanzi batandukanye barimo Josh Ishimwe na Papi Clever na Dorcas na Asaph Music International basanzwe bafite abafana batari bake. Tracy Agasaro nawe azagira uruhare muri iki gitaramo.

Uyu muhanzi kugeza ubu yamaze gusohora amatariki y’igitaramo ke cyo kumurika album ye yise ‘Wahozeho’ izajya hanze ku wa 5 Gicurasi 2024, iyi ndirimbo Asama Ndakuzuza ikaba imwe mu ziriho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Chryso Ndasingwa yavuze ko nubwo iki ari cyo gitaramo ke cya mbere akaba agiteguriye muri BK Arena nta bwoba bimuteye agira ati: “Nta bwoba na buke mfite kuko nubwo ari cyo gitaramo cyanjye cya mbere, ariko nizeye ko kizagenda neza. Ntekereza ko ubaze abakunzi umuntu afite bakurikirana ibihangano byange, insengero dukorana n’abakunda imiziki yacu, nta bwoba mfite rwose.”

Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari 5000Frw, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 12Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw ku bantu bari kugura amatike mbere bitewe n’aho ushaka kwicara.
Ku rundi ruhande abazagurira amatike ku muryango bo bazishyura ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw, ibihumbi 17Frw, ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 25Frw.

Chryso Ndasingwa, asanzwe ari umuramyi mu Itorero rya New Life Bible Church, aho acuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.

Josh Ishimwe ni umwe mu bazataramana na Chryso Ndasingwa muri BK Arena

Papi Clever na Dorcas bazaririmba mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.