× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanzikazi Madonna yasabye Papa Leo XIV gusura Gaza adatindiganyije

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuhanzikazi Madonna yasabye Papa Leo XIV gusura Gaza adatindiganyije

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Madonna, yasabye Papa mushya Leo XIV gusura akarere ka Gaza kugira ngo “azane urumuri ku bana” mbere y’uko ibintu biba bibi cyane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Madonna yavuze ko Papa “ari we wenyine muri twe udashobora kwangirwa kwinjira” muri Gaza.

Mu butumwa bwe yongeyeho ko politiki idashobora guhindura ibintu, ahubwo “ubushishozi no kwiyumvisha ibintu ari byo bishobora kubikora,” bityo akaba yahisemo kwegera “umuntu w’Imana” ngo ashyire urumuri muri ako karere.

Yavuze ibi ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’umuhungu we Rocco, ashimangira ko impano nziza yamugenera ari ugusaba buri wese gukora icyo ashoboye ngo afashe mugukiza abana b’inzirakarengane bari ahari kubera imirwano muri Gaza.

Madonna yagize ati: “Sinshinja, sinashinja cyangwa ngo mfate uruhande. Buri wese arababazwa — harimo n’ababyeyi b’abafashwe bugwate, nsabira ko barekurwa. Nshaka gusa gukora icyo nshoboye kugira ngo aba bana badapfa bazize inzara.”

Uyu muhanzikazi yanakanguriye abakunzi be n’abamukurikira kwifatanya na we mu gutanga inkunga ku mashyirahamwe atanga ubutabazi muri Gaza.

Ibi bibaye mu gihe, mu kwezi kwa Nyakanga, Papa Leo XIV yongeye gusaba ko habaho ihagarikwa ry’imirwano muri Gaza, nyuma y’uko abantu batatu bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika yo mu Mujyi wa Gaza bishwe mu gitero cya Israel.

Ubutumwa bwa Madonna kandi buje mu gihe UK, EU, Australia, Canada n’Ubuyapani basohoye itangazo bavuga ko “inzara ikomeye” muri Gaza.

Israel yo iracyahakana ko hari inzara, ivuga ko imiryango ya Loni idakurura neza inkunga iri ku mipaka. Ku rundi ruhande, Loni ivuga ko ubutabazi bwinjira muri Gaza bukiri “bukeya cyane ugereranyije n’ubukenewe.”

Ubutumwa bwa Madonna yasangije kuri Instagram asaba Papa Leo XIV gusura Gaza mu maguru mashya

Umuhanzikazi Madonna yasabye Papa Leo XIV gusura Gaza adatindiganyije

Papa mushya, Leo XIV, yasabwe gusura akarere ka Gaza kugira ngo “azane urumuri ku bana” mbere y’uko ibintu biba bibi cyane

Iyi nkuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye ku isi birimo BBC News

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.