× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Size 8 yaba yaratangaje bya nyabyo ko yatandukanye na DJ Mo bamaranye imyaka 11?

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Kenya: Size 8 yaba yaratangaje bya nyabyo ko yatandukanye na DJ Mo bamaranye imyaka 11?

Umuhanzikazi wo muri Kenya, Linet Munyali uzwi ku izina rya Size 8 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko ari umugore wigenga, abenshi banzura ko asenye umuryango wari umaze imyaka 11 arushinganye na DJ Mo nawe ukunzwe cyane muri Kenya.

Size 8 yanditse ku nkuru yo ku rukuta rwe rwa Instagram mu nyandiko yuje amarangamutima menshi ahagana ku wa Kane, avuga ko ubu atangiye igice gishya cy’ubuzima bwe nk’umugore wigenga kandi udafite umufasha (single woman).

Yanditse agira ati: "Rimwe na rimwe, umuryango mwiza ushingwa n’ubuntu bw’Imana, kandi rimwe na rimwe hari ubwo uwo muryango uhagarara, ariko byose, muri byose, Imana iracyari ku ntebe y’ubwami."

Iri tangazo ryahuriranye n’ifoto yari aherutse gushyiraho mu minsi ine yabanje, rituma n’ibitekerezo bitandukanye by’abafana babo kuri interineti biba byinshi. Basigaye bibaza ukuntu mu minsi 4 gusa mbere y’aho yashyira ifoto ari hamwe na DJ Mo kuri Instagram nyuma akaza avuga ko nta mugabo afite, bakumva ari kwikinira.

Ku ifoto, abo bombi bari kumwe, Size 8 yaranditse ati: “Umuntu umwe ashobora kunesha igihumbi ariko babiri bashobora kunesha ibihumbi icumi muri Kristo Yesu. Mu ishyingiranwa iyo muhuye mukunga ubumwe, muba mufite imbaraga zo gutsinda intambara nyinshi kandi mukagera kuri byinshi. N’iyo mutari kumwe mukomeza gutsinda."

Icyo gihe DJ Mo yagiye ahatangirwa ibitekerezo asubiza kuri iyi nyandiko agira ati: "Urukundo rwanjye." Igice cy’Abanyakenya kuri interineti ntibigeze bemera iby’iri tangazo, ahubwo bavuga ko bombi bashobora kuba bari gutegura indirimbo nshya cyangwa undi mushinga, bityo bakaba bari guhimba inkuru zatuma bavugwa cyane.

Babagereranya na bagenzi babo b’ibyamamare, Bahati na Diana Marua [babarizwa mu muziki wa Secular] bakora ibikorwa nk’ibi byo gutuma abantu babavugaho ku mbuga nkoranyambaga mbere yo gusohora umushinga runaka. Size 8 afite indirimbo nyinshi zirimo iyitwa Vidonge, Moto, Inakuwashia Nini, Sifa Inafaa n’izindi.

Ibyo gutandukana kwabo ntibivugwaho rumwe, bamwe babyise ’agatwiko’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.