× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Brian Carn Jr. wiyita umuhanuzi yakatiwe amezi 9 azira guhisha abana be no kwiba leta

Category: Pastors  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Brian Carn Jr. wiyita umuhanuzi yakatiwe amezi 9 azira guhisha abana be no kwiba leta

Brian Carn Jr., wiyita umuhanuzi akaba n’umuyobozi wa Kingdom City Church muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cy’amezi icyenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubangamira inzego z’imisoro mu gukusanya amadeni y’imisoro arenga ibihumbi 600 by’amadolari.

Urukiko rwasanze uyu mupasiteri w’imyaka 37 yarahishe amafaranga yinjije, harimo no gutangaza nabi inyungu ze mu 2015, aho bivugwa ko yagabanyije amafaranga arenga miliyoni 1.4 z’amadolari. Nubwo yari yavuze ko ibyo byatewe n’ikosa mu ibaruramari, abashinjacyaha bagaragaje ko byari ibikorwa byateguwe agamije kunyereza imisoro.

Ikindi cyatangaje abantu ni uko nubwo yavuze ko nta bana afite, inyandiko z’urukiko zerekanye ko mu 2024 yishyuye amafaranga y’indezo ku bana yabyaye (child support) angana n’ibihumbi 14,600 by’amadolari.

Brian Carn Jr. yabwiye urukiko ko nta bana afite, ariko inyandiko z’imari zasuzumwe zagaragaje ikinyuranyo gikomeye. Amafaranga yishyuye, umuntu ayatanga mu rwego rwo gufasha kurera umwana we cyangwa abana be mu gihe atabana n’uwo babyaranye.

Ni yo mpamvu abashinjacyaha babifashe nk’ikimenyetso cy’uko hari ibintu yahishe cyangwa atavuzeho ukuri ku bijyanye n’imari ye n’imibereho ye, byongera uburemere bw’ibyaha yashinjwaga.

Umwunganizi we yavuze ko yemeye amakosa yakoze kandi ko asobanukiwe uburemere bwabyo, ashimira inkunga yahawe n’umuryango we n’itorero muri ibi bihe bikomeye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.