Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo "Numvise" ishimangira inzira y’amahoro n’agakiza yahamagariwemo.
Ubuhamya bwe bwuje ibyiringiro bifite ubugingo, iyo aririmba yatuza akanwa ke ko yababariwe, iyo avuga imbabazi yagiriwe arabishimangira, nta bundi butumwa atanga uretse ubwo yahawe na Kristo.
Ibyo bituma ababuze ibyiringiro bamwiyambaza, ngo abatabare nk’uko Pawulo yumvise ijwi rimusaba gutabara i Makedoniya akabikora. Niyo mpamvu Kristo akumeje kumuha imbaraga, umugisha no kwaguka kuko haranditse ngo "umuntu n’ankorera, Data azamuha icyubahiro. Iteka agambirira gushakisha ibyiza adacogora. Uwo ni Bosco Nshuti wirundumuriye muri Kristo iteka.
Nyuma yo gusohora indirimbo zitabarika zivuga ku rukundo rw’umwami Yesu Kristo, kuri ubu yagarukanye amavuta ya Kigabo mu ndirimbo "Numvise" ishimangira uko Kristo Yesu umwami yamuhamagaye akamuha gakiza.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Bosco Nshuti yabajijwe uko yahawe iyi ndirimbo yakiriwe neza. Yagize ati "Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’umuhamagaro wanjye". Yongeyeho ati: "Nashakaga gutanga ubutumwa bw’uburyo numvise ijwi ry’Umwami Yesu sininangire umutima nkabyatuza akanwa kanjye nkabyizeza umutima ngahinduka umwana w’Imana".
Bosco Nshuti yakoze indirimbo ivuga ku buhamya bwe
Yongeyeho ko muri iyi ndirimbo yashimangiraga ukuntu nyuma yo kwakira agakiza yakiriye amahoro atemba nk’uruzi agasendera mu buzima bwe indirimbo y’agakiza ikuzura Muri we kubwa Kristo Yesu.
Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu Abaroma 10:9-10 handitse ngo "Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa ,kuko umutima ariwo umuntu ariwo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka Kandi akanwa akaba ariko yatuza agakizwa".
Bosco Nshuti yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zikubiyemo ubutumwa bushimangira imbabazi za Kristo, gucungurwa ndetse n’ibyiringiro by’ubugingo n’ubuzima abera bazabamo nyuma y’uko Kristo azabahamagara.
Zimwe mu ndirimbo afite mu gitabo cy’urwibutso ni Amaraso, Ibyo ntunze, Ubereye amashimwe, Uwambitswe, Birandenze, Uri indirimbo, Umutima, Utuma nishima, Yanyuzeho, Ni Muri Yesu, n’izindi.
Uyu muramyi yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo afite imishinga yo kwitabira ibitaramo bitandukanye ndetse no gukomeza gukora izindi ndirimbo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NUMVISE" YA BOSCO NSHUTI