× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya "Ndishimye" mbere yo kuzenguruka u Burayi - VIDEO

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya "Ndishimye" mbere yo kuzenguruka u Burayi - VIDEO

Umuhanzi Bosco Nshuti, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndishimye”, igaragaza ibyishimo bishingiye ku byo Kristo Yesu yakoze mu buzima bwe.

Mu butumwa yageneye abakunzi be kuri uyu wa Kabiri Saa Tatu za mu gitondo (9:00 AM), nk’uko yabiganiriye na Paradise nyuma yo gusohora indirimbo, Bosco Nshuti yavuze ko iyi ndirimbo yayishingiye ku Cyanditswe kivuga ngo: “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose, yewe nongeye kubivuga nti ‘mwishime iteka’” (Abafilipi 4:4).

Yakomeje agira ati: Nanjye ni aho nahereye ndirimba ngo “Ndishimye” ku bw’icyo Kristo Yesu yakoze mu buzima bwanjye, hanyuma akampa ubuzima bivuye mu rupfu no kuzuka kwe.”

Iyi ndirimbo ije mbere gato y’uko Bosco Nshuti yerekeza ku mugabane w’u Burayi, aho azakorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu nk’u Bufaransa, Finilande, Polonye, Suwede na Danemarike. Avuga ko ibi bisobanuye byinshi ku rugendo rwe nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana.

Yagize ati: “Kuba ngiye i Burayi bisobanuye ikintu kinini mu muziki wanjye nkora wo kuramya Imana. Bisobanuye nanone kwaguka kuri njye.”

Mu gitaramo cye cya mbere kizabera i Strasbourg mu Bufaransa ku itariki ya 18 Gicurasi 2025, Bosco Nshuti arateganya gusangiza abitabiriye ubutumwa bukubiye muri album ye nshya yise “Ndahiriwe”, irimo indirimbo nshya zitari zasohoka.

Nyuma y’ibitaramo bizenguruka u Burayi, azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka yise “Unconditional Love Live Concert Season II” kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025. Ni igitaramo gitegerejwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’umuziki wa Bosco Nshuti.

Uretse iyi ndirimbo “Ndishimye,” Bosco Nshuti yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Ibyo Ntunze,” “Ndatangaye,” “Ni Muri Yesu,” na “Yanyuzeho.” Indirimbo ye nshya Ndishimye yitezweho gukomeza gufasha imitima no gutanga icyizere mu Bakristo n’abandi bose bazayumva.

Reba indirimbo “Ndishimye” kuri YouTube:

Ushaka kumenya byinshi ku bitaramo by’i Burayi: ‪+33 769 56 74 43‬

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.