Umwe mu bacu yagize ati: "Kuri Kalendali y’Imana buri wese agira samedi ye!! Jye ubabwira ibi samedi yanjye yarageze, Samedi ya wa mucuti wanjye ugejeje imyaka 45 ndayirebera mu mwuka ariko si none, ariko uyu munsi ni samedi nziza idakwiriye kugira umuntu n’umwe itera ishyari uretse nyir’abazimu n’abadaimoni!!
Ndavuga tariki ya 21 Nzeri 2024 itariki abana bikundaniye kuva cyera bahanye igihango cyo gusangira byose udasize n’insengero z’umwuka w’Imana, itariki Jado yasezereye ababyeyi, yiyemeza kubana mu nzu imwe na Esther ku bw’isezerano riboneka mu gitabo kibanziriza ibindi "Itangiriro 2:18" ahagira hati ’Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”
Ni ubukwe bwahanuwe, Inzozi za bamwe zabukomojeho ariko bushimangirwa n’urukundo. Niyo mpamvu ari ubukwe budasanzwe imbere y’abantu ndetse n’Imana. Mudatenguha wa Paradise, reka mbagezeho udushya twaranze amubukwe bw’abana b’Imana.
Udushya 10 twaranze ubukwe bwa Jado Sinza na Esther
1.Jado Sinza yayoboye indirimbo biratinda, nk’aho nta cyabaye: Ubwo bari muri reception Umuramyi Jado Sinza yafatanyije n’abaririmbyi ba New Melody kuririmba indirimbo no kuziyobora. Ni ibintu byashimishije abakunzi b’uyu muhanzi uzwiho kugira udushya.
2.Umulisa Esther yinjiranye na Marraine mu gihe mu bukwe busanzwe umugeni yinjirana n’umugabo we: Mu gihe Jado Sinza yari ku ruhimbi ayoboye indirimbo mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, benshi bibazaga aho Esther ari. Mu kanya nk’ako guhumbya Esther yinjiye ahaberaga ibirori nk’aho nta cyabaye yinjirana na Marraine we.
3.Abageni ntibagaragiwe mu kwinjira ahabereye imihango yo gusaba no gukwa: Umuntu waba yifitemo ingengamyumvire yo gutsimbarara ku bya cyera (conservatism approach) ntekereza ko yasohotse mu birori yimyoza. Mu gihe bimenyerewe ko abageni binjirana n’abasore n’inkumi batamirijwe amakamba y’ubwiza n’ibigango, Jado Sinza na Esther ntibigeze binjirana n’abagaragizi dore ko nabo binjiye imbonankubiri.
4.Jado Sinza yarimbanye n’umugeni we: "Niboneye umukunzi kandi urukundo rwe, Ni ya nyenyeri yayoboye abanyabwenge wanyeretse aho nzagusanga ngwino feza ngwino bambe. I will love you forever". Aya ni amwe mu magambo Jado Sinza yaririmbiye umukunzi we mu ndirimbo nziza y’amazamuka, mu gihe Esther utari shyashya kuri iyi ngingo yagiraga ati "Ni wowe nshuti magara, Imana inshoboze kugukunda urutazashira".
5.Bosco Nshuti yabaye umuziritsi w’umunsi: Mu nasano n’ibisantera, Bosco Nshuti ni mukuru wa Jado Sinza mu muryango!! Ubanza Bosco Nshuti ahabwa igihembo cy’umuziritsi w’icyumweru dore ko nk’uko Jado Sinza yabivuze, yaragijwe impano Jado Sinza yageneye Esther yirirwa ayigendana ayigwandikaho nk’uko umwana w’inshuke yigwandika kuri nyina.
6. Ibyishimo by’umurengera! Jado Sinza wari ufite Isezerano ryo kuzatanga Esther mu bukwe nka musaza we byarangiye amuhawe. Ubwo yashimaga Imana, Jado Sinza yavuze ko amaze imyaka 14 aziranye na Esther bamaze imyaka 8 bakundana urukundo rutari urumamo. Yavuze ko bakimenyana yari afitanye Isezerano na Esther ryo kuzamutanga nka musaza we mu bukwe biza kurangira ahawe uwo yari kuzatanga.
7. Jado Sinza yateye imitoma mitagatifu Esther: Uko yafataga microphone ni ko n’umutima we watekerezaga ubudatuza Esther. Uko ni ko ubutumwa butagatifu mvamutima bwisukiranyaga bugahabwa Esther wari umwamikazi w’umunsi.
8. Hahishuwe ko hashize imyaka 8 Mama wa Jado arose Jado na Esther bakoze ubukwe: Ubwo yafataga umwanya, Papa wa Jado yavuze ko hashize imyaka 8 Mama wa Jado arose Jado na Esther bakoze ubukwe, gusa babajije Esther basanga afite fiance. Yashimye Imana ko Isezeranya igasohoza.
9. Jado Sinza na Esther bagabiwe Inka: Umuryango wa Jado Sinza wagabiye inka couple ya Jado na Esther yanasabwe ko yazashaka akanya bakayishyikiriza urwuri rwabo.
10. Ibyamamare byatashye ubu bukwe ku bwinshi: Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba abanyamakuru, abaramyi n’abashumba b’amatorero. Mu bo Paradise yabonye harimo Prosper Nkomezi, Christian Irimbere wanaririmbiye abageni;
Bosco nshuti, Elie Bahati waburirimbyemo, Butare Aimé, Kunda Ruth, Musinga Director, Gilbert Hirwa, Christian Abayisenga wa Isibo Tv, Irene Mulindahabi, Plaisir Ntaganzwa nyiri Zaburi Nshya, Dr. Bob Sumayile wa Nkunda Gospel Tv, Richard Keen, Peace Nicodeme, ndetse n’icyamamare cyitwa Paradise.
Tubibutse ko nyuma y’ibi birori by’agatangaza, Jado Sinza na Esther bazerekeza mu gihugu cya Tanzania aho bazarira ukwa buki bakanitabira igitaramo batumiwemo n’umuramyi Zoravo. Ni igitaramo kizaba kuwa 27/09/2024. Paradise tubifurije urugo rw’umugisha.
Byari umunezero udasanzwe kuri Jado Sinza na Esther