Boaz Congera yasangije byinshi ku rugendo rwe rw’umuziki, yitsa ku ndirimbo ye nshya “My One And Only Savior”, ndetse n’inzozi afite zo gukora umuziki nk’umurimo wo gukorera Imana.
Boaz Congera uhimbaza Imana cyongereza cyumutse mu kiganiro kirambuye na Paradise, yavuze ko "Umuziki wanjye ni umurimo wo gukorera Imana". Yavuze ko mu myaka 5 iri imbere yifuza kubona hari benshi bakiriye agakiza binyuze mu bihangano bye.
Kurikira Ikiganiro twagiranye na Boaz Congera [Q&A]
Q1: Watwibwira muri make? Amazina yawe, utuye he, usengera he, urubatse?
A: Nitwa Boaz Congera, ntuye muri Phoenix, Arizona (USA). Nsengera muri Hope of Life International Church, kandi kugeza ubu ndi ingaragu (single).
Q2: Wize cyangwa uracyiga iki?
A: Ndacyiga mu ishuri ry’umuziki.
Q3: Ni iki cyaguteye kwinjira mu muziki wa Gospel?
A: Impamvu nyamukuru ni urukundo n’ishyaka nari nsanzwe mbifitemo kuva nkiri umwana. Natangiye kuririmba no gucuranga mfite imyaka 9, bituruka ku buryo nari mbikunze kuva kera.
Q4: Watubwira ku ndirimbo yawe nshya? Yitwa gute, wayanditse gute, irimo ubuhe butumwa?
A: Indirimbo yanjye nshya yitwa “My One And Only Savior”. Ni njye wayanditse ubwanjye. Ubutumwa buyirimo ni uguhamya ko Yesu ari we Mwami n’Umukiza w’ukuri, udasimburwa.
Q5: Ni iyihe nzozi ufite mu muziki wa Gospel?
A: Inzozi mfite ni uko ubutumwa bwiza bwagera ku isi yose, kandi buri wese akamenya Yesu, agahitamo kumwizera no kumukurikira.
Q6: Ni nde role model wawe mu muziki? Hari umuhanzi wifuza kuzakorana nawe indirimbo?
A: Nkunda abahanzi benshi, ariko abamfasha kwigira ku rugero ruhanitse ni nka Chandler Moore na PJ Morton, abahanzi b’Abanyamerika. Hari n’abambwira ko hari aho nsa n’abo mu buryo ndirimbamo.
Q7: Ese wifuza gukora umuziki nk’umwuga? Mu myaka 5 iri imbere wifuza kugera ku ki?
A: Yego, ndashaka gukomeza umuziki igihe cyose, ariko si nk’umwuga gusa – mbibona nk’umurimo wo gukorera Imana.
Mu myaka 5, nshaka kugera ku rwego rushobora kugeza abantu benshi kuri Yesu, bakamwemera nk’Umwami n’Umukiza wabo. Uyu murimo si uwanjye, ahubwo ni uw’Imana. Nshaka gukoresha umuziki mu gukiza ubugingo no gukorera Umwami.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA BOAZ CONGERA