× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Prophet Sibomana Samuel yavuze ku muvumo ukomeye uzagera ku bigize abapasiteri n’aba bishops

Category: Pastors  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bishop Prophet Sibomana Samuel yavuze ku muvumo ukomeye uzagera ku bigize abapasiteri n'aba bishops

Kugira ngo umupasiteri cyangwa umushumba nka bishop na apostle bemerwe, bagomba kubanza babihererwa uburenganzira n’Umwuka Wera, binyuze mu kurambikwaho ibiganza bagasengerwa, na byo bikozwe n’umuntu ubikwiriye. Iyo bitanyuze muri izi nzira bikurura umuvumo nk’uko Bishop Prophet Samuel yabisobanuye.

Bishop Prophet Sibomana Samuel ni umushumba mukuru w’itorero yashinze rya Shekinah Glory Church rifite amatorero muri Uganda, mu duce twa Nakivale na Mbarara. Amaze iminsi mike yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ari gukorera umurimo w’ivugabutumwa.

Umuvumo ushobora kugera ku bapasiteri, aba bishops cyangwa ba apostles bashyizweho badasengewe, yawugarutseho mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa YouTube wa Gitavi TV kuri uyu wa 25 Werurwe 2024.

Mu gusobanura neza iby’uyu muvumo ushobora kugera ku muntu washyizweho hatabaye gusengerwa, agasezeranya abantu, akabatiza yewe akaba na bishop yagize ati: “Ni ikintu kitari kizima, kuko iyo umuryango ugiye ugatoranya umupasiteri atarasengewe, atarizwe amavuta, atararahiye n’indahiro, ubwo ni ubupagani.”

Uretse kuba ari ubupagani, Bishop Prophet Samuel yavuze ko baba bakora ibintu bibi inyuma y’itorero agira ati: “Biriya ni ibintu bibi cyane, ahubwo byagira n’umuvumo k’ubikora, kuko Imana ifite uko ihamagara, uwo Imana ihamagara abantu bose baramubona.”

Avuga ko uwo Imana yahamagaye adapfa gufata inshingano gutyo gusa. Yagize ati: “Icyo gihe hari imihango bamukorera yo kumusengera bwaba ari ubupasiteri, ububishop cyangwa ubupotre, kuko byose biri muri Bibiliya. Rero iyo umuryango uteranye ugaha umuntu izina atarasengewe, atarasizwe amavuta, ibyo aba ari gukora aba ari ibintu bibi cyane.”

Iyo umuntu abaye pasiteri, akaba bishop bataramusenmgeye, agatangira gukora imirimo yose nk’umushumba kandi wabihamagariwe, ingaruka bigira ku bagize itorero ni izihe? Ese Imana ibakira nk’abandi bose? Ese abashyingiwe n’uwo muntu utarasengewe, Imana ibaha umugisha?

Bishop Samuel yasubije agira ati: “Iyo abantu bakora batyo batarahamagawe, nta mugisha uba urimo. Iyo umuntu agenda agasengera abapasiteri atarabiherewe uburenganzira ngo asengerwe, cyangwa se akagenda agashyingira, ibyo bintu rwose nta mugisha w’Imana urimo, kuko aba akora inshingano zitari ize.”

Yavuze icyakorwa agira ati: “Rero birasaba ko bagenda bagasengerwa kuko akenshi ibyo ngibyo ntabwo biramba, usanga imvururu zihora mu matorero kuko ntabwo babihamagariwe. Iyo umuntu akora ibintu atahamagariwe, abikora nabi.”

Ibi yavuze ko ari kimwe no kujya gukina umupira w’amaguru utarabitojwe, cyangwa kujya kuririmba utarabyitoje. “Umupasieri uza atarasengewe, atazi uko bikora, atarabyigishijwe, atarabatijwe n’umwuka, biragoye. Ni yo mpamvu babikora nabi, n’ubundi nta mugisha ubirimo.”

Ni iki Abakristo bakora kugira ngo bage bitandukanya n’umuvumo w’umuntu? Bishop yasubije ati: “Abakristo niba bazi ko bayoborwa n’umushumba utarasengewe, bafite uburenganzira bwo kugenda bakegera umushumba wasengewe bakabimubwira, uwo na we agasengerwa.

Yabyanga, Abakristo bagahunga bakigendera. Agomba kubanza akabibwira umushumba ari babiri atamuteje abantu, yabona atamwumva akigendera.”

Bishop Prophet Sibomana Samuel wa Shekinah Glory Church ku isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.