Umuramyi Serge Iyamuremye birakekwa ko yaba ari mu gihugu cy’u Rwanda mu buryo bw’Ibanga rimenywa na bake nka ka kazuba ko mu museso.
Amakuru Paradise ikesha inshuti y’uyu muramyi aravuga ko ashobora kuba yageze i Kigali ejo ku Cyumweru akaba yazanywe no gutegura ibikorwa bye bya Muzika ndetse n’undi mishinga. Gusa uwaduhaye aya makuru nawe wayakuye muri Amerika akaba yirinze kubyinjiramo cyane.
Paradise.rw twagerageje guhamagara Serge Iyamuremye usanzwe azwiho gutanga amakuru, gusa inshuro twabigerageje ntibyaduhiriye.
Serge Iyamuremye ni izina nyazina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yashyizwe ku igara binyuze mu ndirimbo "Yesu agarutse".
Izindi ndirimbo ze zamamaye zirimo "Biramvura", "Urugendo", "Yari njyewe", "Umwuka wera", "Unconditional love" ndetse zikaba zarahesheje izina rya Kristo icyubahiro mu Rwanda no mu mahanga.
Uyu muramyi uri muri mbarwa begukanye Groove Awards, hashize ukwezi ashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Saa cyenda" akaba yarayikoze mu buryo bwa live.
Paradise.rw tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru.