× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Birababaje! Umunyamakuru Rusine yasabiye imbwa ye iruhuko ridashira! Ese Bibiliya ibivugaho iki?

Category: Opinion  »  July 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Birababaje! Umunyamakuru Rusine yasabiye imbwa ye iruhuko ridashira! Ese Bibiliya ibivugaho iki?

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM Rukundo Patrick uzwi nka Rusine yapfushije imbwa yari yoroye, agira agahinda kenshi katumye ayandikaho amagambo yavugishije benshi ngo “roho yawe iruhuke mu mahoro.” Ese koko imbwa zigira roho?

Mu kwezi kwa Kamena 2024 ni bwo imbwa ya Rusine Patrick yapfuye, hanyuma ajya ku mbuga nkoranyambaga yandikaho amagambo agira ati: “Roho yawe ubu iri mu mahoro. Nta buribwe cyangwa imibabaro uzongera guhura na yo. Uruhuke mu mahoro nshuti yange.”

Aya magambo yatunguye abantu benshi cyane bituma bandika ibyo batekereza kuri iri jambo kandi ni mu gihe. Ubusanzwe aya magambo akoreshwa iyo umuntu yashizemo umwuka, ni bwo bamwe na bamwe bandika ku ifoto ye amagambo amwifuriza kuruhukira mu mahoro kuko baba bakeka ko ashobora kujya mu muriro utazima.

Iyo roho “soul” cyangwa ubugingo bitewe n’imvugo ukoresha, hari amadini yigisha ko idapfa. Icyakora, hari ubushakashatsi bushingiye kuri Bibiliya bugaragaza ko umuntu iyo apfuye byose biba birangiye, ko nta buribwe ahura na bwo cyangwa ibyishimo, ahubwo ategereza umuzuko uzabaho mu gihe kiri imbere._ Umubwiriza 9: 5-6, 10

Roho ye rero igize ahandi hantu ijya byakwitwa kwimuka ntibyakwitwa gupfa, kandi ari uko bimeze Imana ntiyari kuvuma Adamu na Eva ngo roho iyireke ibeho. Twakabaye dusoma inkuru z’abantu bafite roho zakomeje kubaho.

Hari uwamuhumurije agira ati: “Nzi ukuntu kubura imbwa wakundaga bibabaza nk’uko nabuze ipusi yange. Ihangane muvandimwe, iruhukire mu mahoro, gahunda ni mu ijuru.” Uyu bahuje imyumvire yo kwifuriza imbwa iruhuko ridashira.

Gusa utemeranya na bo we yagize ati: “Abazungu batwanduje imico mibi, Afurika turacyagowe.”

Nubwo udashobora kubyumva kimwe na Paradise, dore icyo abasesenguzi bavuze kuri iyi ngingo n’uko na buri wese akwiriye kubyumva ashingiye kuri Bibiliya:

Umuhanga w’Umwongereza mu bijyanye na siyansi Dr Sam Parnia, yavuze ko bidashoboka ko roho ikomeza kubaho mu gihe nyirayo amaze gupfa.

Yagize ati “Guhagarara ku mutima ni rwo rupfu tugendeye kuri bumenyi bw’ibinyabuzima. Nta tandukaniro riri hagati yo guhagarara k’umutima n’urupfu, ikiba iyo umutima uhagaze ni uko urekera gutera, guhumeka bigahagarara mu kanya gato imirimo yose ikorerwa mu mubiri harimo n’ikorwa n’ubwonko igahagarara”.

Yavuze ko ibyo abantu abanyamadini bavuga bitandukanye no kuba roho ikomeza imirimo yayo mu gihe umuntu amaze gupfa agira ati “Twabyemera cyangwa tukabyanga iyo ubwonko buhagaze twumva ko nta bikorwa bya roho bikomeza.”

Kimwe n’uko yabivuze, igihe Imana yavuganaga n’umuntu wa mbere ari we Adamu, yasobanuye uko bigenda iyo dupfuye. Kubera ko Adamu yasuzuguye, Imana yaramubwiye iti ‘uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe’ (Intangiriro 3:19).

Mbere y’uko Imana irema Adamu “mu mukungugu wo hasi,” Adamu ntiyabagaho kandi umwuka yamuhumekeyemo ngo abashe guhumeka abenshi bita roho wari usanzwe uri aho nk’ibisanzwe. (Intangiriro 2:7). Ku bw’ibyo, igihe Adamu yapfaga agasubira mu mukungugu, ntiyongeye kubaho kandi na roho ye ntiyongeye kubaho.

Natwe ni ko bitugendekera iyo dupfuye. Bibiliya ivuga ibirebana n’inyamaswa n’abantu igira iti “byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bisubira mu mukungugu.”—Umubwiriza 3:19, 20.

Muri make, ibyo Rusine yanditse bishobora kuba ari rumwe mu nzenya yahuje no kuba imbwa ye yapfuye, dore ko urwenya ari rwo rwatumye amenyekana.

Rusine Patrick asanzwe ari umunyarwenya, mu gahinda ke ko gupfusha imbwa yayifurije iruhuko ridashira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.