Umugore wa Pastor Rugamba Ernest, yakubiswe agirwa intere, ibintu bibabaje rwose na cyane ko gukubita, kwihorera, kugirira nabi umuntu bitewe n’ikintu runaka mwaba mupfa, bitemewe n’amategeko y’u Rwanda, ahubwo uba ukwiye kubimenyesha inzego zibishinzwe.
Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo umunyamakuru wa Paradise.rw yabwiwe inkuru ibabaje y’urugomo rwakorewe umugore wa Pastpr Rugamba Ernest. Mu mafoto atatu twabashije kubona, agaragaza uyu mubyeyi yahindanyijwe isura mu buryo bukomeye.
Pastor Rugamba, yabwiye Paradise.rw ko umugore we yakubiswe n’abaturanyi. Ntiyasobanuye birambuye intandaro yo gukubitwa, icyo bamuzizaga, gusa yadutangarije ko abamukubise bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe.
Mu magambo yuje agahinda n’akababaro, Pastor Rugamba yumvikanishije ko umugore we yarenganyijwe kuko bamukubise kubera urugomo. Ati "Madamu yakubiswe n’abaturanyi. Yavuze ko ibyo yakorewe ari "Urugomo". Yongeyeho ko bamaze kubona ibyuma abo bagizi ba nabi bari bitwaje.
Pastor Rugamba Ernest, ni Umushumba Mukuru w’Itorero Schilo Light Ministries ryaje gufunga imiryango, akaba ari nawe watangije umuryango Masenge Conseiling utanga ubujyanama ku bashakanye ndetse n’abasore n’inkumi bitegura kurushinga.
Yatumiwe ndetse atanga ibiganiro ku binyamakuru bitandukanye birimo Radio Rwanda, Radio Umucyo, Radio Inkoramutima, n’ahandi. Aherutse gutangiza filime y’uruhererekane yise "Abaye ari wowe bibayeho wakora iki?" itanga impanuro ku miryango no kubitegura gukora ubukwe.
Yakomeretse cyane
Pastor Rugamba mu kababaro kubera ikubitwa ry’umugore we
Pastor Rugamba ubwo yari muri Shilloh Prayer Mountai Church
Pastor Rugamba ubwo yari yatumiwe kuri Radio Rwanda
Birababaje cyane, ese abantu bakubise uyu mubyeyi babanje gutera abana murugo. Bigaragaza ko yakorewe urugomo.