× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bikem wa Yesu umenyerewe nk’umusesenguzi yiyambuye uwo mwambaro yambara Umwambaro w’i Bwami-VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bikem wa Yesu umenyerewe nk'umusesenguzi yiyambuye uwo mwambaro yambara Umwambaro w'i Bwami-VIDEO

Umuramyi Bikem wa Yesu Imana yahundagajeho impano yegereje abantu intebe y’ubwami bw’Imana mu ndirimbo "Har Umwami wa Kera" ni imwe mu ndirimbo zo mu gitabo zikunzwe cyane. Ni indirimbo ya 419 mu ndirimbo zo gushimisha Imana.

Ni indirimbo isohotse mu gihe uyu muramyi yari amaze iminsi afasha abandi baramyi kuramya no guhimbaza Imana. Hano benshi bakaba baramukuriye ingofero mu ndirimbo yacurangiye Mami Espe na Sharon.

Bikorimana Emmanuel niyo mazina ye bwite, ariko mu muziki azwi nka BIKEM WA YESU. Kuri ubu agarukanye imbaraga z’umurengera mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamaze gushyira hanze indirimbo ivuga ngo ”Hari Umwami wa Kera”.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, nka Paradise twamutunze Microphone ngo asobanure byimbitse iyi ndirimbo agaragaramo yambaye nk’umwami. Yagize ati: "Iyi ni imwe mu ndirimbo nkundisha imfuruka zose z’umutima wanjye, nkayibyinisha ingingo zose".

Yavuze ko yashakaga kwibutsa abantu ubugwaneza bw’umwami Yesu Kristo busumbye inkubwe zitabarika ubw’abami bo mu isi. Yakomeje avuga imvano yo kuririmba indirimbo zo mu gutabo. Yagize ati: "Mu busanzwe, mfite icyifuzo cy’umwihariko cyo ku ndirimbo indirimbo zo mu gitabo mu buryo butuma buri wese arushaho kumenya agaciro k’ubutumwa bukubiyemo ndetse zigakundisha benshi umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yunzemo ati: "Iyo nitegereje akenshi nsanga izi ndirimbo abakristo benshi baziririmba batazizi, akenshi bakaziririmbira mu kigare ndetse no mu kidini cyinshi ariko ntibakire impinduka zo mu mwuka kuko batariho mu buzima bw’indirimbo baba baririmba.

Niyo mpamvu nifuje gutanga umusanzu wanjye wo kwigisha no guhishura amateka y’izi ndirimbo, ku buryo umuntu azajya aririmba indirimbo azi neza impamvu y’iyo ndirimbo, azi uwayanditse, n’uwayiririmbye n’ibihe yari arimo. Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi.

Yakomeje agira ati: "Ndifuza ko indirimbo zo mu gitabo zihindukira Itorero ubuzima dutuyemo kuko zihimbanywe umwimerere w’ubutumwa bwiza butavangiye kandi ntizijya zisaza". Yakomeje ati: "Nibura mu myaka itanu ndifuza ko Abakristo bazaba bazi neza amateka n’umwimerere w’indirimbo zisaga 150 zitandukanye".

SI uyu mushinga gusa uyu muramyi afite dore ko yahigiye kugarura mu itorero ya makorasi yajyaga aririmbwa n’abakristo ba mbere bavuza akagoma bagendagenda mu musozi hakaboneka imbaga y’abakizwa n’abuzura umwuka wera

(ubwo abatuye i Runda Gihara barahita bibuka ba doroteya, ba Mariya, ba Andereya, ba Ntamuhweji) ab’iburengerazuba barahita bibuka nyakwigendera Pastor Kaniziyo Papa wa Bikemu na Joel.

Mu mvugo yuje ubwuzu n’ubwema, yagize ati: "Undi mushinga nshaka gukora ndetse natangiye ni uwo kugarura mu itorero umwimerere w’amakorasi ya kera, ndetse n’izindi ndirimbo zakunzwe zigakoreshwa mu ivugabutumwa.

Bikem wa Yesu ati: "Mu myaka itanu iri imbere nibura amakorasi n’indirimbo 240 za kera zakoreshejwe mu ivugabutumwa zigatanga umusaruro izo ndirimbo cyangwa ayo makorasi azaba akoreshwa mu nsengero zitandukanye."

Uyu mushinga utangiye Bikem aririmba ngo ’Hari umwami wa kera’, indirimbo yagiye hanze tariki 22/9/2024 saa yine n’igice. Iyi ndirimbo ikaba iri gukundwa cyane
kandi ikaba yamaze kugera ku mbuga zose zibarizwaho umuziki wayisangaho, ku bakurikira Youtube indirimbo iri kuboneka kuri channel yitwa ”Bikem wa Yesu”.

Bikem wa Yesu wasubiyemo iyi ndirimbo ni muntu ki?

Ni umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu biganiro bitandukanye akora ku ma youtube aho afatwa nk’umusesenguzi mwiza kandi ukunzwe na benshi by’umwihariko abakurikira Iyobokamana Tv.

Kuri iyi nshuro akaba yashimiye abantu bose bamushyigikiye mu mwuga w’ubunyamakuru n’ubusesenguzi kandi anabasaba no gukomeze kumushyigikira mu muhamagaro mushya yinjiyemo wo kuririmbira Imana.

Bikem, nubwo yamenyekanye nk’umusesenguzi ariko kandi ntiyigeze atera umuziki ishoti kuko hari ukuntu yanyuzagamo gutya ukamubona ari gucurangira abaririmbyi batandukanye, azamura impano z’abana, asubiramo amakorasi ya kera, ndetse akaba ari n’umwarimu wa piano ku isi hose kuko yigisha gucuranga binyuze online nk’uko publicite ze zitandukanye ziba zibivuga.

Intumbero y’umuhanzi mu myaka itanu iri imbere:

Uyu muririmbyi uririmba neza injyana ya Country music, twamubajije inzozi ze mu myaka itanu iri imbere, asubiza agira ati: ”Njyewe intego mfite muri uyu murimo si iyanjye gusa ahubwo nyihuriyeho n’abandi benshi dusangiye ugucungurwa kuko twese duhamagarirwa umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi tukaba dufite inshingano yo kubugeza ku mpera y’isi."

Bikem wa Yesu yasoje ashimira Imana, nk’umuterankunga mukuru afite mu mishinga ye, ndetse ashimira abantu bose bagize uruhare mu itunganywa ry’amajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo. Yashimiye kandi itangazamakuru ryahagurukanye nawe mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

REBA INDIRIMBO NSHYA "HARI UMWAMI WA KERA" YA BIKEM WA YESU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.