Indirimbo nshya ya Bihimanzi Salvator na Uwitonze Joyce ivuga ku gukomeza kwizera Imana n’icyizere mu buzima yitwa “Ndi Muri Wowe” igiye gusohoka.
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gutera imbere mu Rwanda, abahanzi bashya baragenda bagaragaza impano n’intego zifatika. Umuhanzi mushya Bihimanzi Salvator, afatanyije n’umuhanzi Uwitonze Joyce, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya bise “Ndi Muri Wowe”, irimo ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza no gushimira Imana.
Indirimbo ishingiye ku gushimira Imana no gutanga icyizere
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Bihimanzi Salvator yasobanuye ko iyi ndirimbo ari iy’amashimwe n’icyizere. “Burya Imana igira umugambi ku buzima bw’abantu bayo. Iyo turi muri Yesu Kristo, nta cyo tuba.” Nyuma yo kuvuga ibi yongeyeho ati: “Indirimbo irerekana ko ibyo Imana yakoze bifite agaciro, ariko iranatwibutsa ko ibyo itaratugezaho bikomeye kandi ko ari byiza.”
Aba bahanzi bakomoka i Rubavu, ahakomoka Alicia na Germaine bamaze kuba ikimenyabose
Bihimanzi Salvator ni umusore w’imyaka 20 ukomoka mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kabilizi, Umudugudu wa Nyamyiri. Asengera mu itorero ADPR Ruhangiro, aho anakorera umurimo wo gucurangira korali abarizwamo.
Ku ruhande rwe, Uwitonze Joyce na we ni umukobwa w’umunyamuziki bakoranye iyi ndirimbo, bagaragaza impano zitandukanye mu guhuza amagambo arimo ubutumwa n’imiririmbire.
Akarere ka Rubavu gakomeje kuba igicumbi cy’abahanzi ba Gospel mu Rwanda, kuko n’itsinda ry’abaramyi, Alicia na Germaine rimaze kubaka ibigwi ari ho ribarizwa. Indirimbo yabo “Uri Yo” ni imwe mu ndirimbo nshyashya zikomeje kunyura benshi no kugaragaza umwihariko wa Rubavu mu kuramya no guhimbaza Imana. Inzu ya ABA Music Entertainment, ni yo yatunganyirijwemo izi ndirimbo zombi, yaba “Uri Yo” n’iyi itegerejwe na benshi “Ndi Muri Wowe.”
Intangiriro y’urugendo mu muziki
Bihimanzi yatangiye umuziki wa Gospel mu mwaka wa 2023, afite intego yo gukora indirimbo zifasha abantu gusabana n’Imana no kongera icyizere mu mitima yabo. Ati: “Umuziki wanjye nshaka ko uba ubuhamya. Nshaka ko umuntu wacitse intege yumva ko Imana ikimufiteho umugambi.”
Yavuze kandi ko yahisemo inzira ya Gospel kubera icyifuzo gikomeye cyo gukorera Imana no gukoresha impano ye mu kuyiramya. “Ndashaka gusana imitima, gutanga ibyiringiro, no gushimangira ko Imana ikibaho kandi ikora,” ni ko yongeyeho.
Ubuzima bwe bwite
Salvator avuga ko akomoka mu muryango w’abana barindwi, akaba ari uwa gatanu. Nubwo ababyeyi be bombi bitabye Imana, avuga ko yakomeje kugira ibyiringiro mu Mana, ari na Yo yamuteye imbaraga zo gutangira umuziki. Yarangije amashuri yisumbuye kandi afata impano ye nk’umuhamagaro.
Icyizere gishingiye ku bufatanye
Iyi ndirimbo izasohoka ku wa Gatanu, tariki 13 Kamena 2025, ikazaba iri ku mbuga zitandukanye za muzika. Rog B Beatz yakoze audio, na ho amashusho akorwa na Director Gucci, uri kumufasha no muri gahunda zo kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Bihimanzi ashimira abantu bose bamufashije kugera kuri uru rwego, agasaba abakunzi ba Gospel kuzamushyigikira kuri iyi ndirimbo. Ati: “Nizeye ko ‘Ndi Muri Wowe’ izagera ku mitima ya benshi, igafasha abantu kubona ko Imana igikora.”
Bihimanzi na Joyce barifuza ko ijwi ryabo ryaba urumuri ku bantu bari mu mwijima, ubutumwa bwabo bukaba umusingi w’ibyiringiro bishya.
Bizimana na Joyce
Ubuhanga bwa Bihimanzi wabwumva muri iyi ndirimbo aheruka gushyira hanze yise “Impano y’Ubuzima”. Yirebe kuri YouTube: