Bienvenu Kayira ni umuramyi wabyirukiye imbere y’lmana atindana nayo cyane mu bwana bwe, yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi muri DRC. Kugeza ubu uyu muhanzi arubatse afite abana 2 n’umugore umwe.
Bienvenu Kayira ni umunyamuziki byahamye, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Janet, mu birori byabereye muri Phoenix muri Arizona.
Mu kiganiro na Paradise.rw, uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo "Imana Ntiyatsinzwe" imaze kurebwa n’ibihumbi 72, yatuganirije uburyo yisanze mu Rwanda ndetse n’uburyo yakuze akunda lmana aho agira ati "Naje mu Rwanda nje kwiga amashuri yisumbuye kugeza nyarangije.
Nakuze ndirimba muri Korali y’abana y’ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school). Kuva ku myaka 13 hafi nko muri 15 ni bwo baje kuvumbura ko nshobora kuba mfite impano yo kuririmba ndetse no gupanga amajwi ubwo bantorera kuyobora amajwi kuva muri 2002 kugeza ubu nta hantu na hamwe nabaye ntabaye umuyobozi mu ndirimbo".
Bienvenu Kayira aragira ati "Natangiye kuririmba ku giti cyanjye muri 2012 nza gukora alubumu yanjye ya mbere yitwa "Mu nzu y’Imana" muri 2017. Kuri ubu maze gukora indirimbo 12. Kuririmba ni ubuzima bwanjye. Ndabikunda kandi mbikora ntabihatiwe".
Inzozi afite mu muziki ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo bibwira. Indirimbo ze twavugamo "Niwe umara irungu", "Yesu Jina Kubwa", "Nisanze mu rukundo rwawe", "Shimwa Yesu warakoze", "I surrender all to you", "Mu muryango w’Imana" n’izindi.
REBA "NAHUYE N’UMWAMI" INDIRIMBO NSHYA YA KAYIRA
REBA "IMANA NTIYATSINZWE" IKUNZWE CYANE