Mu gihe u Rwanda rwatangiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 (UCI Road World Championships), Padiri Phocas Banamwana, yagaragaje imbamutima ze.
Padiri Phocas Banamwana, umwe mu bamenyekanye mu iyogezabutumwa kubera kwifashisha imbuga nkoranyambaga nka X yahoze ari Twitter ndetse n’ubutumwa yogeza muri za Kiliziya n`ahandi, yagaragaje ibyishimo bye n’ishema Abanyarwanda bagize muri ibi bihe by’amateka urwanda rwakiriye Shampiyona y’Amagare ku rwego rw’Isi.
“Ibi bidutera gushima Imana dupfukamye kandi tuyiramburiye ibiganza kuko ahari umwijima Uhoraho yahaduhinduriyemo umucyo...," na amwe mu magambo akomeye yatangaje ku rukuta rwe rwa X (Twitter), agaragaza ko iyi Shampiyona ari igihamya cy’uko Imana itajya itererana abayizera, by’umwihariko Abanyarwanda bahuye n’ibihe bikomeye mu myaka yashize, by’umwihariko ahagana mu wa 1994, ubwo habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi, igasiga u Rwanda ruri mu mwijima.
Kuva byatangazwa ko u Rwanda ruzakira UCI Road World Championships 2025, abanyarwanda barushijeho kugaragaza ko bashimira Imana n’ubuyobozi bwiza bubereye Igihugu. Iki ni cyo Gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iri rushanwa rikomeye, rihuza ibihangange by’isi mu mukino w’amagare, kandi ni n’ubwa mbere rihabereye ku mugabane hose.
Padiri Phocas, mu butumwa bwe, yahumurije Abanyarwanda bose by’umwihariko Abakirisitu, abashishikariza gukomeza kwizera ko nyuma y’iminsi mibi, Imana igarura umucyo. Yagize ati: “Ahari amarira n’imiborogo ahashyira inseko, ibyishimo n’umunezero. Ahari intimba no kwiheba, Uhoraho yongeye kuhabiba icyizere n’ihumure.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Padiri Banamwana yasenze asabira Igihugu, abategetsi, n’abagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa gikomeye. Yasabye Imana gukomeza kurinda u Rwanda no guha umugisha abakozi b’umurimo wa buri munsi.
“Tugufitiye icyizere Nyagasani. Ukomeze urinde abawe bose kandi uhe umugisha n’imbaraga abiyuha akuya amanywa n’ijoro, kugira ngo umucyo w’ubuzima bwiza n’amahoro ukomeze umurike iwacu,” yabyanditse asoza amagambo ye yari ameze nk’isengesho rishingiye ku Ijambo ry’Imana.
Iyi shampiyona iri kuba guhera ku itariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ikazakomeza kubera mu Mujyi wa Kigali no mu duce dutandukanye tw’Igihugu. Byitezwe ko izazana abashyitsi ibihumbi, haba mu bakinnyi, abafana n’abanyamakuru, kandi igahindura isura y’ubukerarugendo no kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ubutumwa bwa Padiri Phocas bugaragaza uko imitekerereze y’Abanyarwanda itangiye gushingira ku kwizera Imana, no ku kuyiha ishimwe, aho kwibanda ku bihe bikomeye Igihugu cyanyuzemo.
U Rwanda rwatangiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 (UCI Road World Championships), Padiri Phocas Banamwana akaba yagaragaje ko ari ibyo gushimira Imana