× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bibiliya ivuga iki cyagufasha gukumira kugira ingengabitekerezo ya Jenoside?- Irinde gutega amatwi Satani

Category: Opinion  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Bibiliya ivuga iki cyagufasha gukumira kugira ingengabitekerezo ya Jenoside?- Irinde gutega amatwi Satani

Ese byari kugenda bite iyo Eva yima umwanya inzoka (Satani)? Ese hari ibibi byari kubaho, urugero nka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bibi bigera ku bantu? Ni iki wakora ngo wime amatwi Satani, ko ibibi byose biva mu kumutega amatwi? Wakora iki ngo ukumire ko habaho indi jenoside?

Kugira ngo utsinde umwanzi wawe, usabwa kuba uzi imikorere ye yose. Kumenya ko gutega amatwi ibyo Satani avuga ari yo ntandaro y’ibibi byose bibera ku isi, bizagufasha kurushaho kumwirinda, wirinde ijwi rye n’ibiganiro bye, bityo ukomeze guhanga amaso ingororano, wumva ijwi ry’Imana.

Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti” ni ukuri koko Imana yaravuze iti” ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngombyi”? (Itangiriro 3:1).

Imana isaba abantu kutagirana ikiganiro na Satani, nubwo byaba agahe gato (Abefeso 4:27), ikabasaba kumurwanya, kuko ari umwicanyi ndetse n’umurimbuzi (Yakobo 4:7), (Yohana 10:10a). Ni ikosa rikomeye guha Satani umwanya muto ngo muganire.

Ese ujya uha umwanya Satani, mukaganira wumva ibyo abahakana Jenoside bavuga? Nukomeza gukurikira abantu barwanya Leta ku mbuga nkoranyambaga, uzisanga ufite ugushidikanya, ube wanakwisanga ufite ingengabitekerezo ya jenoside.

Abantu benshi bibwira ko bataganira na satani, ariko aganira na bo cyane binyuze mu ntekerezo. Ni yo mpamvu Bibiliya itanga inama yo kurinda intekerezo kurusha ibindi byose birindwa, kuko aho ari ho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23).

Kugira amatsiko ku bintu bitari byiza no kubitangaho ibitekerezo si byiza, kuko bigusha mu mutego (Imigani 17:8). Akenshi iyo umuntu aguye mu gishuko cyangwa mu mutego wa Satani yihumuriza avuga ko ari umuntu, kandi koko ni byo.

Ariko uko wigira umunyantege nke ni ko Umwanzi wawe akubonamo urwaho. Iyo uhaye Satani urwaho rwo kumwereka ko uri umunyantege nke, buba ari uburyo bwiza bwo kwibagirwa ko ari Umwanzi muhanganye, bigatuma akwica.

Dore uko byatangiye

Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero. (Itangiriro 3:7).

Ntukishuke uvuga ngo nta cyo uri bube, ngo wumve wuzuye imbaraga, ko kumva ibyo abapfobya n’abahakana Jenoside nta cyo byagutwara. Kubaha umwanya muto ni ugutsindwa.

Bigereranye n’ijwi rya Satani. Nubwo aza afite ijwi risa nk’aho ari ryiza, ariko riba ririmo ubumara bwica cyane. Ntukajye impaka na Satani kuko amaze imyaka irenga ibihumbi ari umubeshyi. Ni kimwe n’abapfobya cyangwa abahakana Jenoside, bamaze imyaka myinshi ari uko bateye, bityo bakuyobya.

Nta kindi kiba iyo uganiriye na Satani mu gihe gito, wibona wambaye ubusa, ubwiza bw’Imana buhita bukuvaho nawe ubwawe ubireba, kandi bitera benshi guhita bava mu nzira nzima bakayoba, kuko batangira kwihisha Imana n’abantu bakijijwe by’ukuri. Icyakora, Imana itanga imbabazi. (1 Yohana 2:1).

Eva yibwiye ko ahumutse, ariko ni bwo yari abaye impumyi, kuko yatakaje Edeni n’ubuzima budapfa. Abahakana Jenoside n’abayipfobya, bagira amagambo bita ko yaguhumura ukamenya ukuri, bagamije kugera ku nyungu zabo, ari zo kugira abantu benshi bafite ingengabitekerezo ya jenoside nka bo, kuko abenshi muri bo babonye urwaho, bakora indi.

Biragoye ko wanesha ibishuko mu mutima hatarimo Ijambo ry’Imana. Soma Bibiliya buri munsi, uzamenya ko urwango n’urwikekwe rushingiye ku byo abantu bahuriyeho n’ibyo badahuriyeho biva ku mubi Satani.

Ntugate umwanya usobanurira Satani uwo uri we cyangwa ibyo ushoboye, kuko na we arabizi kandi cyane. Jya ukoresha Ijambo ry’Imana, kuko ryo riramutsinda kandi na we arabizi. Igihe yageragezaga Yesu ngo ahindure ibuye umugati, nta bwo Yesu yisobanuye ko ari Umwana w’Imana cyangwa se ngo amubwire ko ashonje nubwo byari byo, ahubwo yasubirishije Satani Ijambo ry’Imana yafashe mu mutwe. (Matayo 4:4).

Nawe wakwigana Yesu ukaba intwari, ugakoresha Ijambo ry’Imana usubiza ababiba urwango mu bantu. Ikiruta byose, urinde umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.