Nk’uko mu mahame y’igihugu cyacu tuvuga ngo urubyiruko imbaraga z’igihugu, ni nako mu itorero bimeze urubyiruko ni imbaraga z’itorero.
Korali Shiloh na yo ni zimwe mu mbaraga zigize itorero rya ADEPR Muhoza. Ni korali y’urubyiruko ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza kw’itorero rya Muhoza
Mu mezi make ashize korali Shiloh iherutse gushyira hanze indirimbo bise "Jambo". lkaba ari indirimbo yakunzwe na benshi ndetse ikoranye ubuhanga ndetse n’amajwi meza.
Kuri uyu 12 Werugwe 2024 byabaye akarusho mu gihe cy’amasaha make indirimbo isohotse yavugishije benshi iyi nta yindi ni "Bugingo".
Ni indirimbo ya gatatu mu ndirimbo icumi (10) zigize alubumu yitwa "Ntukazime". Bugingo ni indirimbo y’amajwi ndetse n’amashusho. Amajwi yayo akaba yaratunganijwe na Producer Ben ndetse amashusho akorwa na Director Chrispin.
Ikimara kujya hanze, Paradise yaganiriye n’umuyobozi wa korali Shiloh Mugisha Josué maze agira ibyo atangaza ati:" lyi ndirimbo ivuga ku bugingo budashira nk’impano twahawe n’lmana binyuze muri Kristo".
Ati:" Imibabaro ntikwiye kutwibagiza intego y’urugendo rwacu kandi ibyiringiro by’Ubugingo bituma tureba imibbabaro tukumva ntacyo itubwiye".
Yakomereje ku mishinga bateganya gukora, ati "Turateganya gukomeza gushyira izindi ndirimbo hanze uko lmana izagenda iduahoboza kuko zirahari nyinshi".
Korali Shiloh yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2017, ikaba yarawutangiye ivanywe mu byiciro bya korali z’abana. Ubu yaragutse igizwe n’abaririmbyi bose hamwe 124, harimo 65 bakibarizwa i Musanze, mu gihe abandi bose basigaye bagiye berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu cyangwa hanze yacyo ku mpamvu zitandukanye.
Indirimbo yabo ya mbere y’amashusho ya korali Shiloh yagiye hanze mu mwaka wa 2022, ikaba ari indirimbo yitwa ’’Umutima’’.
Korali Shiloh ikomeje gutunganya alubumu ya mbere y’amashusho igizwe n’indirimbo 10 zose zakozwe mu buryo bwa Live Recording ndetse eshatu muri zo zikaba zimaze kujya hanze. Ni mu gihe gahunda yo kumurika iyo Alubumu ikaba izatangazwa mu bihe biri imbere
Nk’uko bisanzwe kandi intego ya korali Shiloh ni uguhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ijambo ry’Imana ndetse hibandwa cyane ku rubyiruko kuko nirwo mbaraga z’itorero ndetse rukaba n’imbaraga z’igihugu.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SHILOH CHOIR