Nyuma y’ibitaramo bikomeye yakoze hirya no hino mu Burayi, Bosco Nshuti yatangaje ko Ben na Chance bazafatanya nawe kuririmba mu gitaramo gikomeye azakorera mu Rwanda, none kuri uyu wa Mbere nabo bemeje bidasubirwaho ko bazitabira iki gitaramo.
Iki gitaramo cya Bosco Nshuti kizaba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti "Unconditional Love – Season 2", aho azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku ya 30 Gicurasi 2025, Bosco Nshuti yagize ati: "Shalom! Ben na Chance tuzaba turi kumwe nabo muri Unconditional Love - Season 2". Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Kuwa Mbere tariki 02 Kamena 2025, Ben na Chance banyujije kuri Instagram ubutumwa buhamya ko biteguye kuririmba mu gitaramo cya Bosco Nshuti. Bati "Join us in UNCONDITIONAL LOVE Live Concert together with Bosco Nshuti na Aime Uwimana. Buy your Ticket ahead of time".
Ugenekereje mu Kinyarwanda, bagize bati: "Tuzahurire mu gitaramo cya UNCONDITIONAL LOVE hamwe na Bosco Nshuti na Aime Uwimana. Tegura itike yawe hakiri kare!".
Iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo kumurika Album ya kane ya Bosco Nshuti yise "Ndahiriwe", ndetse no kwishimira urugendo rwe mu muziki yatangiye mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere "Ibyo ntunze".
Urugendo rw’ivugabutumwa i Burayi
Bosco Nshuti ari mu rugendo rw’ibitaramo yise "Europe Tour 2025", aho amaze gutaramira mu Budage no muri Suwede, by’umwihariko ku wa 31 Gicurasi na 1 Kamena 2025 yataramiye muri Coss for Light Uppsala – Suede. Yatangaje ko yishimiye cyane uko yakiriwe n’abakunzi b’umuziki we, ati: "Nasanga indirimbo zanjye abantu bazizi, biba binejeje."
Akirangiza ibitaramo muri Finland (7-8 Kamena), Suwede (14-15 Kamena), Poland (22 Kamena) na Denmark (29-30 Kamena), Bosco azasubira mu Rwanda yitegura igitaramo yise icya "mateka". Amatike y’igitaramo yamaze gushyirwa ku isoko biciye kuri www.bosconshuti.com ndetse no muri za Camellia. Ibiciro ni ibi:
Bronze: 5,000 Frw
Golden: 10,000 Frw
Silver: 20,000 Frw
Platinum: 25,000 Frw
Table (abantu 8): 200,000 Frw
Ben na Chance – Abahanzi b’intangarugero
Ben na Chance ni umugabo n’umugore umaze imyaka 8 baririmbana nk’itsinda. Bamenyekanye mu ndirimbo nka “Yesu Arakora”, “Impano y’ubuzima”, “Amarira”, n’iyakunzwe cyane “Mu nda y’ingumba”. Bakaba baratangiriye mu itsinda Alarm Ministries, ndetse bazwi nka House of Worship.
Bakomeje gutanga icyitegererezo nk’abaririmbyi bubatse urugo ruhamye, bafite iyerekwa ryo gukorera Imana nk’umuryango. Chance yavuze ko "twembi dusengera muri Foursquare, kandi intego yacu ni ukubaka ubwami bw’Imana uhereye mu rugo".
Iki gitaramo kitezweho guhuza abakunzi ba Gospel b’ingeri zose, kikaba umwanya wo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo zuzuye ubutumwa buhumuriza, bwubaka kandi buramya. Bosco yasoje agira ati: "Ndakuraritse nawe, uzaze duhimbaze Imana ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka. Stay Blessed."
Ben na Chance bategerejwe mu gitaramo cya Bosco Nshuti
Bosco Nshuti ari kogeza izina rya Yesu i Burayi muri Europe Tour 2025