× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Prophet Ernest yateguye amacyesha yise ’Ijoro ryo guhindura ibintu’

Category: Ministry  »  9 minutes ago »  Our Reporter

Canada: Prophet Ernest yateguye amacyesha yise 'Ijoro ryo guhindura ibintu'

Abatuye muri Canada bakomeje kuba mu bihe by’ububyutse bukomeye aho Prophet Ernest Nyirindekwe yateguje ibihe bidasanzwe yise “Ijoro ryo Guhindura Ibintu”, biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Montreal muri Canada ku wa 15 Gicurasi 2026.

Iyi gahunda yateguwe na Elayono Canada, izatangira saa Tatu z’ijoro ku isaha yo muri Canada, [Saa Tatu za mu gitondo ku isaha ya Kigali’. Ni gahunda itegerejwe na benshi batuye muri Canada no hanze yayo, cyane cyane abakurikiranira hafi umurimo wa Prophet Ernest.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Prophet Ernest yavuze ko abazitabira bazagira ibihe by’umwihariko, ati: “Friday Overnight Live in Montreal, mark your calendar. 100% Canada.” Hano yavugaga ko bazamara ijoro ryose baramya Imana banumva ijambo ry’Imana.

Aya magambo yakomeje kuzamura amatsiko y’abakristo be n’abandi bizera batandukanye, benshi bavuga ko biteze ibihe byo gusenga, kuramya no kwakira ubutumwa bwubaka imitima.

Prophet Ernest amaze igihe abarizwa muri Canada, aho aherutse no kwizihiriza imyaka 10 Elayono imaze yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye ku wa 2 Gicurasi 2026 muri Canada, byiswe “10 Years Anniversary”.

Byatangiriye saa Cyenda z’amanywa bisozwa saa Moya z’umugoroba ku isaha yo muri Canada, bitabirwa n’abakristo batandukanye bari kumwe n’Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibi birori, Prophet Ernest yashimiye Imana ku rugendo rw’imyaka icumi ishize atangije Elayono, avuga ko uwo munsi waranzwe n’ibihe by’umwuka byihariye. Ati: “Wari umunsi w’Ijambo ribohora, ubuhanuzi, ubusabane n’amashimwe.”

Kwamamaza ubutumwa bwiza kwa Elayono muri Canada bikomeje gukura umunsi ku munsi, aho benshi bakomeje gukurikirana ibikorwa by’uyu mukozi w’Imana, by’umwihariko ibiterane n’amasengesho akorera mu bihugu bitandukanye.

Si muri Canada gusa ahubwo n’abakristo bo mu Burayi bakomeje kuryoherwa. Elayono France yateguye igiterane gikomeye kizaba tariki ya 10-12 Nyakanga 2026. Kuri ubu amakuru mashya ni uko umuramyi Alexis Dusabe azaririmba muri iki giterane.

Prophet Ernest yateguye amacyesha yise ’Ijoro ryo guhindura ibintu’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.