Umuramyi Harri Henriette akomeje kwerekana ko yagarukanye imbaraga mu muziki wa Gospel, aho nyuma yo kongera gukora cyane ibikorwa bya muzika ndetse agasohora indirimbo zakiriwe neza n’abakunzi be, kuri ubu agiye gushyira hanze indirimbo nshya y’icyongereza yise “Come and Rest”.
Nk’uko byagarutsweho na Paradise mu nkuru iheruka yavugaga ku kugaruka kwe mu muziki, Harri Henriette yongeye gukora muzika afite intego yo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zirimo ihumure, ibyiringiro no gukomeza kwizera Imana.
Nyuma yo kugaruka mu muziki, Harri Henriette yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri “Irate Kristo”, “Izere” ndetse n’izindi zakomeje kugaragaza impinduka n’imbaraga nshya afite mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu uyu muramyi ari gutegura indirimbo nshya y’icyongereza yise “Come and Rest”, bisobanuye ngo “Ngwino uruhuke”, indirimbo ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu kuruhukira muri Kristo no kubona amahoro nyakuri muri we.
Mu butumwa buyikubiyemo, Harri Henriette agaragaza Yesu Kristo nk’isoko y’ihumure n’amahoro, cyane cyane ku bantu bafite imitwaro y’ubuzima, abacitse intege ndetse n’abari mu bihe byo guhangayika.
Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bavuga ko indirimbo za Harri Henriette zikomeje gukora ku mitima ya benshi kubera amagambo yuzuye ihumure ndetse n’uburyo aziririmbamo butuje kandi bukabakora ku mutima.
Indirimbo “Come and Rest” ije ikomeza urugendo rushya rw’uyu muramyi nyuma yo kongera kugaruka mu muziki afite imbaraga nshya n’icyerekezo cyo gukomeza gukorera Imana binyuze mu bihangano byubaka abantu mu buryo bw’umwuka.
Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba, aho abakunzi ba Gospel bamaze kuyitegerezanya amatsiko menshi.
Harri Henriette azwiho kugira ijwi ryiza rirangurura akaba umuhanga mu buryo bwa live