Abahanzi mu muziki wa Gospel bo mu Karere ka Rubavu bari mu bahataniye ibihembo mu irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rya "Rubavu Music Awards".
Rubavu Music Awards ikomeje kuzamura impano!
Rubavu Music Awards and Talent Detection yashyizweho hagamijwe kuvumbura no guteza imbere impano z’urubyiruko, cyane cyane urukorera ubuhanzi mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Itegurwa ku bufatanye bwa "Vision Jeunesse Nouvelle", "Future Novelty Company" ndetse n’Akarere ka Rubavu. Abategura iri rushanwa bavuga ko bafite intego yo gukomeza kurigira urubuga rufasha impano nshya kugera ku rwego rwo hejuru.
Uyu mwaka wa Edition II itegerejwe n’abatari bake, cyane cyane kubera ubwitabire bw’abahanzi batandukanye bamaze kwigaragaza mu muziki nyarwanda.
Iri rushanwa ryatangiye gutanga umusaruro ugaragara mu kuzamura impano nshya, aho mu mwaka ushize wa 2025, itsinda rya Alicia & Germaine ari ryo ryegukanye igihembo cya “Best Gospel Artist”, ndetse n’uyu mwaka rikaba rikigaragara mu bahatanira ibihembo bibiri.
Itsinda rya Alicia & Germaine rihataniye ibihembo mu byiciro birimo ‘Best Rubavu Gospel Artist’, ndetse indirimbo zabo “Ibendera” na “Uriyo” zinahatanye mu cyiciro cya ‘Rubavu Video of the Year’. Iri rushanwa baryitabiriye, mu gihe bari kwishimira ko indirimbo yabo "Uriyo" yujuje Miliyoni y’abayirebye.
Umwaka wa 2026 warabahiriye dore ko bawukozemo ibikorwa bikomeye bitandukanye birimo Indirimbo nshya bashyize hanze "Ibendera", kwitabira no kuririmba mu gitaramo Easter Jubilee cyabereye muri BK Arena ndetse no kuba indirimbo yabo ’Uriyo’ iherutse kuzuza Miliyoni. Banegukanye igikombe kiri ku rwego rwa Africa.
Ibi bihembo by’i Rubavu bihatanyemo aba bahanzikazi birakomeye kuko birimo n’amazina aremereye mu gihugu. Mu cyiciro cya ‘Countrywide Artist of the Year’, harimo abahanzi b’ibyamamare nka Bruce Melodie, Chriss Eazy, Kevin Kade, Element Eleee, Alyn Sano na Muttima.
Abandi bahatanye muri ibi bihembo by’i Rubavu ni itsinda ry’abahanzikazi b’impanga rya Hyguette & Cynthia rikomeje kuvugisha benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “Ibihe”, yakiriwe neza n’abakunzi babo ndetse n’abasesenguzi bo mu myidagaduro.
Aba bahanzikazi bakomoka mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe bagaragaza impano idasanzwe mu muziki wa Gospel, ubu indirimbo yabo ’Ibihe’ ihataniye ibihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection Edition II imaze kuba kimwe mu bikorwa bigamije kuzamura impano z’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba n’u Rwanda muri rusange.
Bamwe mu byamamare n’abakurikirana umuziki barimo Ag Promoter, Micky ndetse na Murungi Sabin bagaragaje ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukora ku mitima ndet, ibintu byatumye benshi bavuga ko aba bakobwa bafite ejo heza mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Indirimbo “Ibihe” yanatumye benshi bongera gushimira uburyo aba bahanzi bakomeje kuzamuka umunsi ku wundi, cyane cyane bitewe n’ubutumwa bwubaka n’umwimerere wa Gospel igezweho.
Hyguette & Cynthia si ubwa mbere bavuzwe cyane mu muziki wa Gospel. Mu bihe byashize bakoze izindi ndirimbo zirimo “Wera”, “Ni Wowe”, “Iherezo” ndetse na “Amen”, zakomeje kubafasha kubaka izina mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Hyguette & Cynthia ari abana b’impanga bavuka mu Karere ka Rubavu, bafite imyaka mike ariko bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure binyuze mu muziki.
Aba bakobwa bavuga ko icyifuzo cyabo ari ugukomeza gukora indirimbo zifasha abantu kugira ibyiringiro no kwegera Imana, bakaba bavuga ko baterwa imbaraga n’abahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda barimo Vestine & Dorcas na Aline Gahongayire.
Uretse Alicia na Germaine ndetse na Hyguette & Cynthia, abandi bahatanye muri ibi bihembo by’i Rubavu harimo Gasasira Clemence ufite umwihariko wo guhimbaza Imana mu njyana Gakondo. Ni umukobwa w’impano ikomeye utanga icyizere mu muziki wa Gospel.
Clemence uvuka mu muryango w’abatambyi kuko se ari Pasiteri, asanzwe anasohora abageni no kubariza. Yamenyekanye mu ndirimbo "Urutazashira" ye ya mbere imaze kurebwa n’ibihumbi 53 mu mezi 7 kuri Youtube. Harimo kandi umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Amani na Boaz nabo bahagaze neza mu muziki wa Gospel.
Amatora agomba kubera kuri: tora.vjn.org.rw Guhera tariki ya 15 Gicurasi 2026, abafana bazatangira gutora abahanzi banyuze ku rubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle, aho amajwi y’abaturage azangana na 50%, mu gihe andi 50% azava ku banyamakuru bakurikirana imyidagaduro muri Rubavu.
Amatora azasozwa tariki 28 Gicurasi 2026, mu gihe abazegukana ibihembo bazatangazwa tariki 30 Gicurasi 2026 mu birori bizabera muri Kivu Intare Arena mu Karere ka Rubavu.
Ev. Amani ahatanye muri ibi bihembo
Alicia na Germaine bahatanye muri ibi bihembo
Hyguette na Cynthia bahatanye muri ibi bihembo
Gasasira Clemence ahatanye muri ibi bihembo