× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ben & Chance bazaririmba mu gitaramo “Unconditional Love” cya Bosco Nshuti bari kubona iminsi itagenda!

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ben & Chance bazaririmba mu gitaramo “Unconditional Love” cya Bosco Nshuti bari kubona iminsi itagenda!

Ben & Chance, abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo “Zaburi Yanjye” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 4.6 ku rubuga rwa YouTube, bazataramira imbaga muri igitaramo cya Bosco Nshuti.

Aba baramyi bamaze guhamya ko bahambaye mu muziki wa gospel, ubu bafite amashyushyu menshi yo kuririmbira ku rubyiniro rwa “Unconditional Love Season 2”, aho na bo bavuze ko: “Bizaba ari ibihe bidasanzwe!”

Ben na Chance bakomeye mu ndirimbo zo kuramya Imana, bazitabira iki gitaramo kizaba ku itariki13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali, bari kumwe na Aime Uwimana na we nk’umuhanzi, ndetse na Pastor Mazimpaka Hortense uzagabura ijambo ry’Imana.

Aho wagurira itike:
1. Online
www.bosconshuti.com (ubona ticket ako kanya kuri telephone cyangwa email)

2. Aho byoroshye kugera muri Kigali:
• InyaRwanda.com Office
• Samsung 250 – Mu Mujyi
• Samsung 250 – Kisimenti
• Camellia – CHIC
• Camellia – Kisimenti
• Camellia – Makuza Plaza
• Sinza Coffee – Kinamba
• Air Watch – hafi ya Simba Town

3. Kukuzanira itike utavuye aho uri:

• Hamagara 0788880901 cyangwa 0788543650 — bayikuzanire aho uri hose muri Kigali.

Ntuzabure aya mahirwe yo kwifatanya mu gitaramo kigambiriye guhesha Imana icyubahiro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.