Umuramyi More Nathalie Solange (Mukobwa wa Yesu) yatumiwe mu gitaramo cya Noheli. Ni igitaramo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24/12/2024.
Cyateguwe n’itorero rya CEP Mons mu gihugu cy’u Bubirigi ari naho abarizwa. Araza gutaramana na Groupe de Louange, Chorale Agape, Chorale Eben Ezer n’abaramyi batandukanye barimo: Pacific Kay na Don Divin. Ni igitaramo gifite intego yo kuzana abantu kuri Kristo Yesu.
Aganira na Paradise, Nathalie zwi nka Mukobwa wa Yesu yavuze ko yishimiye kuba ari mu batekerejweho muri iki gitaramo. Yifashishije ijambo ry’Imana agira ati: "Ni ibyishimo byinshi cyane). Abafiripi 4:4 Twishimire mu Mwami.
Fil 4:4 "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”. Yadusangije iki cyanditswe mu gushimangira umunezero wo ku ndiba y’umutima we.
Mukobwa wa Yesu ni izina ryashibutse kuri imwe mu ndirimbo z’uyu muramyi. Azwi mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi harimo indirimbo "Waje uri umugisha" imwe mu ndirimbo zikunzwe bitewe n’ubutumwa bwo kwishimira kuvuka kwa Kristo Yesu n’umumaro we ku itorero.
Mu kiganiro na Paradise.rw, ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, Mukobwa wa Yesu yagize ati: "Waje uri umugisha" nayihimbye ku bwo kwamamaza Ubutumwa bwiza bw’umwami wacu Yesu Kristu. Yesu yaje mu isi atubera umugisha. Yaraducunguye, amaraso ye yayavuye kubw’urukundo yadukunze. Uwamumenye rero nta gihombo. Arangije adusigira n’umufasha ariwe Umwuka wera. Ibyo byose byari muri plan y’Imana ku bw’urukundo yadukunze."
Uyu muramyi utuye mu gihugu cy’u Bubirigi akaba abarizwa mu itorero rya CEP (Communauté Evangélique Philadelphienne) akomeje kuzamura ibendera rya Kristo Yesu mu mahanga. Nathalie Morre watangiye kuririmba ahagana mu mwaka wa 2018, ni umuririmbyi wa korali yitwa Eben Ezer na Groupe de Louange ibarizwa mu itorero rya CEP.
Ni umwe mu batumiwe akanitabira igitaramo cya Noheli cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 24/12/2022 kikaba cyari cyatumiwemo umuhanzi Olive benshi bazi ku izina rya Nshingira amabuye (kuri ubu akaba aherereye mu gihugu cy’u Bubirigi).
Mukobwa wa Yesu ategerejwe mu gitaramo cyo kwishimira Ivuka rya Yesu Kristo