Nusoma Zaburi 137:1- hazakubwira ati: "Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu."
Iyi ni zaburi y’agahinda yahimbiwe kuba urwibutso hagamijwe kwibutsa abazavuka akababaro Abisiraeli bagiriye i Babuloni, igihugu kitari icyabo, igihugu cyasengaga imana aho gusenga Imana, igihugu cyabashishikarizaga kwiyandurisha ibyo kurya by’ibwami.
Bibukaga ko Umwami wacyo nebukadinezari yabasenyeye urusengero rwabo rwiza bubakiwe n’umunyabwenge Salomon mwene Dawidi, uko ni nako bahoraga bibuka ababo bazize inkota ya Nebukadinezari utaratinye kujyana abarimo umuhanuzi yeremiya gutura i Misipa, mu gihe Umwami Sedekiya wafatiwe mu bisiza by’i Yeriko yaciriwe urubanza i Ribula.
Nyuma yo gucibwa urubanza na Nebukadinezari,haciwe iteka nk’irya Pilato, yiciwe abahungu be bose mu maso ye, n’uko ahabwa igihano nk’icya Samusoni anogorwamo amaso. Ngayo nguko Abisiraeli bamanitse inanga, kugeza igihe Kuro na Dario bongeye gutanga ituze ku bizera Mana, rwa rusengero n’inkike z’i Yeriko zirongera zirubakwa, N’ubwo Sanibalati na bagenzi be bakomeje kubaca intege.
Bamwe mu bakunzi ba Gospel nabo bakomeje kwibaza bati"ese ba bahanzi twakundaga nabo baba baramanitse inanga bucece? Ibi bikaba bikomeje gutera imitima yabo gusabayangwa kubwo gukumbura bya bihangano by’abahanzi bakundaga. Paradise yabateguriye urutonde rw’abahanzi ba Gospel barenga 40 bakumbuwe n’abakunzi babo ariko turibanda kuri batanu muri bo bahagarariye ’Generations’ zose.
1.Dominic Ashimwe
Nunyarukira ku murongo wa YouTube witwa "Dominic Ashimwe" urasanga uyu murongo ufite abiyandikishije bagera ku bihumbi 8.46 (n’ubwo ku bwanjye bakabaye nk’ibihumbi 500k bitewe n’umumaro afitiye itorero ry’Imana, gusa ntawamenya iby’iyi mihanda) uherukaho indirimbo mu myaka 3 ishize.
(Umwana wavutse icyo gihe yatangiye ishuli). Ni indirimbo yitwa "Ndacyagukunda" imaze kurebwa n’abantu 110,923. Izina Dominic Ashimwe, ni izina najye ubwanjye njya kuvuga nkabanza guca bugufi, ni umwe mu baramyi batanze ibyishimo bisendereye imitima mu bihe bitandukanye, ni umwe mu banditsi Imana yaduhaye badashakisha, Mwuka Wera atuye muri we kandi agakorana nawe.
Yagiranye n’itorero ry’Imana ibihe butazibagirana,benshi bareka ubugome bwabo bitewe n’indirimbo nka Ashimwe, Nemerewe, Ntacyadutanya, Ari kumwe natwe, Ntihinduka, Ingoma, Nditabye n’izindi. Ni umwe mu baramyi muganira akakubwirako atari mu isiganwa.
Mu mwaka wa 2011, yahesheje ishema igihugu cy’u Rwanda ubwo yatahukanaga intsinzi akegukana igihembo gikomeye nyuma yo gutorwa nka "Best Gospel Artist Award mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba mu irushanwa East African Music Award Edition in Nairobi, Kenya.
Ni ukuvuga ko yewegukanye igihembo cy’umuhanzi wa 1 mwiza wa Gospel muri Afurika y’iburasirazuba. Ni ibirori byabereye mu gihugu cya Kenya aho Alubumu ye ya 1 yiswe "Ari kumwe natwe" yatowe nka Alubumu nziza y’Umwaka.
Uyu muramyi akaba n’umunyamakuru dore ko ariwe washinze Sinai TV umurongo w’ivugabutumwa kuri ubu akomeje gukumburwa n’abatari bake biganjemo abo ha mbere. Uyu muramyi uheruka gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyabaye kuwa 24 Werurwe 2023 ku Kacyiru ahitwa Solace aho kwinjira byari Ubuntu bugeretse ku bundi.
Iki gitaramo cyari kigamije kongera gusubiramo indirimbo yari yarakoze agitangira umuziki ariko kuri ubu akaba yarazibuze,Cyabereye mu Icyumba gitoya cyane ubusanzwe cyakira abantu batarenga 300.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Dominic Ashimwe nyuma y’igitaramo yavuze ko Ari uko yari amaze igihe adakora indirimbo ndetse atanaherutse igitaramo, bityo icyizere cy’uko yari kubona abantu benshi agahamya ko cyari hasi.Indi mpamvu yatangaje, Indi mpamvu yakomojeho ni ubushobozi buke aho yavuzeko yateguriye iki gitaramo aho ubushobozi bwe bwagarukiraga.
Aha akaba yahise yizeza abakunzi be ko agiye kubategurira igitaramo gikomeye azanamurikiramo album ye nshya akifuza ko kitarenza umwaka wa 2023 kitabaye. Kuri ubu ,uhereye itariki yatangarijeho ayo makuru kugeza ubu hashize umwaka n’amezi 8. Muri izo ndirimbo yasubiragamo ntanimwe irasohoka ndetse ntanakanunu k’iki gitaramo yateguje gikomeye.
Benshi babihuza n’ibyo yatangaje bakavuga ko ubushobozi bukomeje gukoma mu nkokora uyu muramyi mwiza udakozwa ibyo kwishyuza ibitaramo, nyamara kuri ubu Gospel ikaba isaba imbaraga z’umurengera dore ko byakugora kwigondera Inyubako nka BK ARENA aho uba usabwa amafaranga arenga Miliyoni 30 Frw.
Nyamara kuri ubu bamwe mu bahanzi ba Gospel bahereye kuri sale Serena Hotel bageze ku rwego rwo kwigondera Stade Amahoro, ibintu utashobozwa n’imbaraga z’umubiri, nyamara ariko byakugora kubona amafaranga yo guteguririramo igitaramo kitishyuza.
Gusa wakwibaza uti "Ese kuki abakunzi b’uyu muramyi bakomeza kumugaragariza urukumbuzi ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ntibashyigikire aya mahitamo ye meza yo kitishyuza ngo bamushyigikiye?" Bikwiye guhinduka.
2.Apostle Dr Paul Gitwaza
Abakunzi ba Gospel bakumbuye ibihangano bya Apostle Dr. Gitwaza Umushumba wa Zion Temple ku Isi, umwe mu bashumba bafite impano nyinshi zirimo iy’ubwenge, kubwiriza ijambo ry’Imana no kuririmba. Ni we washinze itsinda Asaph Ministries ndetse hari n’indirimbo bakoranye. Akunda cyane abahanzi ndetse yigeze gutangaza ko azakorana indirimbo ya Hiphop na Bright Patrick, ariko yaheze mu kirere.
Uyu Mushumba uzi no gucuranga gitari mu buryo bukomeye, azwi mu ndirimbo nka "Mana kiza bene wacu" imaze kurebwa na 1.8 millions mu myaka 7 imaze kuri YouTube, "Mu rwihisho rw’isumbabyose", "Isezerano", "Mbonye intebe" n’izindi zomoye imitima ya benshi. Kuri ubu abakunzi be bakomeje kugaragaza ko bamukumbuye dore ko hashize imyaka myinshi atabaha indirimbo nshya.
3.Poly Turikumwe
Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Polycarpe Turikumwe (Poly Turikumwe) ni umwe mu baririmbyi bamaze iminsi bacecetse nk’umunyeshuli witegura gukora ikizami cya Tronc Commun, nyamara ari mu baramyi bari bahagurukanye ingoga.
Uyu mubyeyi mperuka atuye mu karere ka Musanze (Ntandika ko ahatuye ejo akazimukira muri Amerika bikazavangavanga abasomyi), yakuriye muri Zion Temple. Amaze imyaka hafi 11 ari umuramyi muri Worship Team, ariko akaba amaze imyaka ine atangiye ’Carriere solo’.
Kuva atangiye kuririmba ku giti cye nk’umuhanzi wigenga, uyu musore wo mu kiragano gishya ufite impano ikomeye yo kuririmba, yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ugira neza", "Nzajyayo", "Wirira", "Humura" n’izindi aho izi zose wazisangakuri shene ye ya YouTube yitwa Poly Turikumwe.
Kuwa Ukuboza 2022 kuri Zion Temple Musanze, uyu muramyi yifatanyije n’abaramyi bakomeye barimo Dominic Ashimwe na Prosper Nkomezi, Vincent Hodali na Leo Touch mu kumurika albumu yiswe "Ugira Neza" igizwe n’indirimbo 8.
Nyamara kuri ubu uyu muramyi akaba amaze imyaka 2 yose adakandagira muri studio doreko aheruka gusohora "ugira neza" muri iyo myaka. Benshi bakaba bakomeje kwibaza ubwo ko bw’imifatangwe yanize impano ye, nyamara yari umwe mu ashobora kuzicarana na Aline Gahongayire ku ntebe ndende.
4.Nelson Mucyo
Niba utazi indirimbo "Ndaje mu bwiza bwawe", nturi uwanjye, nturi uwo mu bacu ndetse nturi uw’igihe cyanjye. Ni umwe mu banditsi beza, umuhanga mu kwigisha amajwi ndetse akaba n’umwe mu banyamakuru beza u Rwanda rwagize dore ko yakoreye RBA ndetse kuri ubu akaba yandika muri Paradise.
Nelson Mucyo akaba n’umunyamakuru wa Paradise akomeje kugaragarizwa inyota dore ko adaheruka gusohora indirimbo. Uyu mugabo nawe umwaka urihiritse adakandagira muri studio dore ko aheruka mu mwaka wa 2023 ubwo yahuzaga Imbaraga na Patient Bizimana bakongera ibirungo mu ndirimbo "Warakoze".
Icyo gihe iyo ndirimbo yari Imaze imyaka 16 igeze hanze. Iyo muganiriye akubwira ko kuri ubu ahugiye mu gufasha abandi baramyi bato n’amakorali gusa bikaba binugwanugwa ko uyu muramyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo "Ngeze ku iriba", "Warakoze", "Rya buye", "Ugiye vuba" n’izindi, haba hari indirimbo arimo gukora bucece.
5.Albert Niyonsaba
Benshi bakumbuye ijwi ryiza ry’umuramyi Albert Niyonsaba wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yatwaraga igihembo cya Groove Award nk’umuhanzi w’umugabo witwaye neza muri uwo mwaka.
Uyu muramyi uvuka mu muryango w’ibyamamare nka Deo Munyakazi umwe mu bakirigitananga beza bimanye inganzo nyarwanda na Esther Niyifasha umwe mu bakobwa bakomeje kwigaragariza u Rwanda n’amahanga mu gucuranga inanga akaba anaherutse mu bitaramo ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’ubudage.
Imyaka 3 irashize umuramyi Albert Niyonsaba ntacyo atangariza abakunzi be. Uyu muramyi akaba na MC mwiza cyane azwi mu ndirimbo nka "Bigarure", "Gukiranuka", "Isezerano" n’izindi. Mu myaka 3 ishize ni bwo yasohoye indirimbo "Ijambo" yumvikanamo cyane amagambo y’icyizere no gutegereza icyo Imana yavuze.
Kuri ubu Paradise ifitiye amakuru meza abakunzi b’uyu muramyi avuga ko rwose agiye kugaruka mu muziki agashibukaho amashami aruta aya mbere.
Nka Paradise twanditse iyi nkuru hagamije gukangura abahanzi no kwibutsa abakunzi babo ko inshingano yabo atari ugukunda ibihangano byabo gusa ahubwo harimo kubasengera, no kubashyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Tuzakomeza gukangura n’abandi kuko barahari benshi bashobora kuba baramanitse inanga. Abanyamasengesho namwe muhaguruke kuko abaramyi benshi bari kuva mu muziki umunsi ku wundi. Muze dusenge Imana, tuyitambire, tuboroge, ice inzira babashe kugaruka mu murimo w’Imana ku musozi w’uburirimbyi.
Mu bahanzi bamaze imyaka irenga itatu nta ndirimbo nshya harimo nka Dusabe Juliette, Irene Mercy, Beauty For Ashes, Alice Tonny, Rehoboth Ministries, Blaise Pascal, Esther Umwiza, Asa, Bobo Bonfils, Ezra Joas, Kayiranga Innocent, USEA Ministries, Gashongore, Hope Bella, Bahati Alphonse;
Karen Uwera, Bright Karyango, Pastor Jackie Mugabo, Ndabarasa John, Pastor Julienne Kabanda, Rev Kayumba, Rev Baho Isaie, Barnabas, Gaga Grace [Grace de Jesus], Papa Jesus, Nick Nicole, Queen Gaga, Phanny Wibabara, Olivier Roy, Papa Emile, Pastor Mugabo Venuste, Rushema, Roi G, Sam Rushimisha, Hindurwa Band, n’abandi.
Twifurije abavuzwe haruguru kugarukana ingoga.
Amafoto anyuranye ya Apostle Dr. Gitwaza ari mu busabane n’Imana binyuze mu kuyiramya
REBA INDIRIMBO YAKUNZWE CYANE YA APOSTLE DR PAUL GITWAZA
REBA INDIRIMBO YAKUNZWE CYANE YA ALBERT NIYONSABA
UMVA INDIRIMBO ZAKUNZWE CYANE ZA DOMINIC ASHIMWE
REBA NGEZE KU IRIBA YA NELSON MUCYO FT PATIENT BIZIMANA
REBA INDIRIMBO YAKUNZWE YA POLY TURIKUMWE
IJAMBO "MUZE TUBOROGE" TWARIKUYE MU NDIRIMBO "KUBOROGA" YA ANTOINETE REHEMA ARIRIMBAMO NGO ’TURANYAZWE BAGENZI, ITORERO RYABAYE ITONGO, INTWARI KU MURIMO ZAGIYE HEHE’