Bethfage Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Rubavu yasengeye isi mu ndirimbo "Data wa Twese".
Iri sengesho ryaje mu ndirimbo rikubiyemo igice cy’amashime yakusanijwe n’aba baririmbyi, mu gihe basoje iyi ndirimbo basabira abatuye mu isi aho bingingaga Imana kuziyubahishiriza mu murimo y’amaboko yayo.
Mu kiganiro na Paradise, Bwana Bikora Alphred umutoza w’amajwi w’iyi korali yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe guhumuriza abatuye mu isi yose.
Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi hari aho bagira bati: "Imfubyi nimuhumure hari data wa twese mwiza abanyamibabaro n’abarira mwese nimukomere hari Data mwiza."
Bethfage yatangiye mu mwaka wa 1997 bivuze ngo imaze imyaka 28 mu Ivugabutumwa.
Iyo bavuze ngo "Muri Yesu Biremera" aba baririmbyi babyumva vuba dore ko Bethfage Choir yatangijwe n’abaririmbyi 5 gusa, none kuri ubu Uwiteka yabatuje ahagutse.
Kuri ubu iyi korali ibarizwa muri Paroisse ya Rubavu igizwe n’abaririmbyib 75 hatarimo aba Diaspora, ni ukivuga abaririmbyi baririmbye muri iyi korali kuri ubu bimukiye mu ntara zitandukanye zigize u Rwanda ndetse no mu mahanga, kuri ubu aba bamaze kuba benshi cyane. Ubu tuvugana, Bethfage Choir iyobowe na Bwana Mugabo Pascal.
Iteka uzasanga abantu babana n’Imana bakayiha ikibanza gihoraho mu mitima yabo ibatungisha amashimwe aremereye. Avuga ku mashimwe bagendana nk’ibanga ryabo, Bwana Alfred yagize ati: "Ishimwe ryacu ni uko Imana yita ku murimo wayo dukora ku buryo ibikorwa byacu byinshi dupanga tukabisengera iradushoboza bikagenda neza."
Buri musozi ugira amataba ndetse n’ibihe birushya umutima ibi ni nko kuvuga ngo buri muntu agira Goriyati we mu rugendo. Mu gihe Aburahamu yahabijwe no kumara imyaka myinshi ategereje isaka, Yakobo yashenguwe umutima n’urugendo rwerekeza i Padanaramu ndetse n’ubuhake bwo kwa Rabani.
Aba baririmbyi nabo bafite ubuhamya buherekejwe n’ibihamya bubahamiriza ko ku munsi w’umuzuko batazatinya kwicara iburyo bwa Paulo mu gitaramo cy’abera. Uyu muyobozi yavuze ko igihe cyari kigoye aba baririmbyi banyuzemo ari ibihe bya Covid-19.
Gusa ariko iteka, kuzirikana akabando kagutereje ku musozi biruhanya bigendana n’amashimwe abyibushye y’igihe cyongusarura aho wabibye. Ni muri urwo rwego uyu muyobozi yagize ati: "Igitaramo twakoze I Goma/RDC muri 2016 ni igitaramo cy’amateka, ntiduteze kuziyumanganya ngo tureke kuvuga Imana twaboneye i Goma."
Uwaganiraga na Paradise yasoje ikiganiro aha ihumure abakunzi b’iyi korali nziza abizeza kutazagwa isari mu buryo bw’umwuka bitewe n’ibihimbano mwuka wera akomeje guhumekeramo aba bera baziranenge.
IREBERE IYI NDIRIMBO NZIZA MU NDIBA Y’URU RUPAPURO
Ihikorare ndaikunda imana ibakomeze ibahe imparaga mumurimowayo