Muhorateta Elyse umwe mu baririmbyi b’abahanga yagarutse kuri Daniel Ngarukiye nyuma yo gusubiramo imwe mu ndirimbo ze "Uru rukundo".
Ni indirimbo asubiyemo nyuma yo gusubiramo "Urukundo" ya Rugamba Cyprien ibintu bigaragaza ko uyu muramyi ari mu bihe byiza by’urukundo rugamije guhuza abantu no kubanisha abantu mu mahoro no mu bworoherane dore ko nawe azwiho kuba umukobwa utuje Kandi w’umunyamahoro.
Agaruka ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yagize ati: "Gutura iyi ndirimbo abantu bakundana nifuzaga ko baryoherwa n’urukundo bakaryoherwa muri iyi ndirimbo nasubiyemo ariko no mu ijwi ryanjye nk’uko baryoherwe no mu yandi majwi."
Uyu muramyi ni umwe mu bahiriwe n’urugendo rw’umuziki dore ko abantu batandukanye b’ibyamamare barimo Umusizi Murekatete na Esther Niyifasha bakomeje kugaragaza ko bishimiye injyana ye nk’uko bakunze kubigaragaza ku mafoto ye no ku bihangano asobora.
Agaruka ku ishimwe mvamutima ashimira Imana yagize ati: "Mu gutangira umuziki nawutangiye ari ukwikinira rero uko bigenda bizamuka mbonamo andi mahirwe ndashimira Imana ko uko nabitekerezaga atariko bingendekera ahubwo ibimbaho birenze ibyo nateganyaga ariko kandi nkanifuza n’ibindi birenzeho kuko ngenda mbona andi mahirwe".
Yagarutse kuri Daniel Ngarukiye. Ati: "Daniel Ngarukiye ni umuntu nkunda cyane ni umuntu mwiza". Yavuze ko mu byamushimishije ari ubutumwa (comment) yateye kuri iyi ndirimbo.
Ati: "Ni umu legend mu muziki ariko wiyoroshya. Angira inama kandi ahora yifuza ko abantu bose batera imbere ku bw’iyi mpamvu ndamukunda kandi ni umuntu ufite ubusobanuro bukomeye mu muziki wanjye".
Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.
Nyuma yo kumara imyaka 8 mu gihugu cy’u Bufaransa yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2024 yakirwa n’abarimo Jules Sentore.
Ngarukiye yavuye mu Rwanda mu 2015 nyuma yo kurushinga na Lavinia Orac wo muri Romania. Yari amaze imyaka itatu atangiye kwinjira neza mu kwerekana impano ye, dore ko yatangiye kwigaragariza Abanyarwanda mu 2012.
Muhorateta Elyse uvuga ko hari byinshi yamwigiyeho ni umwe mu baririmbyi b’abahanga bafatanya umuziki wa Gospel n’injyana ya Gakondo, akaba yibanda mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye.
Ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano itangaje akaba afatwa nk’umurinzi w’injyana ya gakondo bitewe n’uburyo yayihebeye
Imwe mu ndirimbo yasubiyemo igakundwa n’abatari bake ni indirimbo "Ijambo rya nyuma" ya Bonhome igaruka ku mateka mabi ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi ndirimbo yayisubiyemo mu mwaka wa 2024 iza ku mwanya wa 10 mu ndirimbo 20 zasohotse zigahumuriza abanyarwanda. Ni urutonde rwakozwe na inyaRwanda.com
Uyu mukobwa akaba n’umuramyi ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Loko stars music competition 2022 aza no kurenga icyiciro cy’ijonjora cyitabiriwe n’abahanzi 40 mu gushaka impano nshya. Yari yambaye nimero 23 akaba yari ahatanye n’abarimo Gisa cy’inganzo
Uyu muririmbyi kandi azwi mu bikorwa byo gusohora abageni no gufasha abandi bahanzi mu miririmbire akaba yaragaragaye mu ndirimbo nka "Irembo" ya Divine Muntu ndetse na "Ndashinganye" ya Mutesi Neema