Igitaramo cya Holy Entrance Ministries cyari kimeze nk’ubumwe bitewe n’ukuntu aba baririmbyi bari baberewe cyane mu makositumu ahumura cyane wa mugani w’ab’ubu, n’abakanzu y’ubururu bwenda kuba umweru. Bari baberewe pe!!
Holy Entrance Ministries ni tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, rikaba ryiganjemo urubyiruko. Ubu riri mu bihe byaryo byiza cyane. Ku cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023 ni bwo ryakoze igitaramo cy’amateka cyabereye muri CLA Nyarutarama aho bari kumwe Healing Worship Ministry, Gisubizo Ministries na Bosco Nshuti.
Muri iki gitaramo "Good News Live Concert" cyahembuye imitima ya benshi, Holy Entrance Ministry yari irimo no gufata amashusho y’indirimbo zabo mu buryo bugezweho buzwi nka Live Recording. Mu ndirimbo baririmbye, harimo: ‘Ndi uw’agaciro’, ‘Yarampfiriye’, ‘Mwami wanjye’, ‘Uko nicaye’, ‘Rangurura’, ‘Aracyakora’, ‘Ndatangaye’, ‘Ndagushimira’ na ‘Amahoro’.
Cyitabiriwe n’abantu batari bacye mu gihe kwinjira byari byihagazeho kuko byari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP. Mbere y’amasaha macy ngo kibe, Jimmy Rubibi, Umuyobozi w’Ikirenga wa Holy Entrance utuye muri Amerika, yari yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzajya kubashyigikira.
Muri iki gitaramo, Perezida wa Holy Entrance Ministries, Rugenera Yvan, yashimye Healing Worship Ministries, Gisubizo Ministries na Bosco Nshuti ku bwo kubashyigikira muri iki gitaramo. Yanashimye amatorero bakorana umunsi ku wundi n’abandi.
Yanazirikanye ababyeyi b’abaririmbyi ba Holy Entrance Ministry abashimira ubwitange bwabo no kubohora abana babo ngo bakore umurim w’Imana. Yashimye kandi abaririmbyi bagize iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, ati "Baritanze Imana ibahe umugisha".
Holy Entrance Ministries ni Umuryango wa Gikristo, ukora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo. Ugizwe n’abakristo baturuka mu matorero atandukanye, kandi bazwi mu ndirimbo zirimo zahembuye imitima ya benshi ndetse n’ubu.
Uyu muryango usanzwe ufite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali, mu gihugu cya Kenya ndetse n’ishami rya Kayonza bafunguye ku mugaragaro ku wa 3 Ukwakira 2021. Iri tsinda risanzwe rifite album bise ‘Ishimwe’. Paradise ifite amakuru ko bidahindutse banafungira shami muri Amerika.
Holy Entrance Ministries yakunzwe mu ndirimbo Hozana, Nzarama, Amahoro, Ishimwe, Calvary, Ibyiringiro, Ngenda nemye, Wowe uriho, Umunyamibabaro, Aracyakora, Sinzahwema n’izindi. Iri tsinda ryatangiye gushyira ahagaragara indirimbo hanze mu mwaka wa 2014 bahereye ku ndirimbo bise ‘Nzarama’.
Niba utabonetse muri iki gitaramo wumve ko wahombye cyanee!!
Ababyeyi bafashijwe byo ku rwego rwo hejuru
Holy Entrance bari baberewe cyane
Perezida wa Holy Entrance Ministries, Rugenera Yvan yashimiye buri wese wabashyigikiye